Rwanda: Ababyaza, Abaforomo n’Abaforomokazi bateguriwe amahugurwa agamije kubagira abayobozi b’ejo hazaza

Gutanga umusanzu wabo mu kubaka urwego rw’ubuzima mu Rwanda, cyane ko hafi 90% by’indwara zivurizwa mu Rwanda zivurirwa mu bitaro byo ku nzego zegereye abaturage kandi akaba ari ho benshi muri bo bakorera, ni kimwe mu byo basabwe muri aya mahugurwa.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda, André Gitembagara, yavuze ko bari guhugura urubyiruko ruri muri uyu mwuga mu kuwubaka birambye.

Ati ‘‘Ni itsinda ry’abagore, abakobwa, abagabo n’abasore 100 dushaka gukurikirana mu myaka itanu, ku buryo twifuza ko muri iyo myaka tuzababona bageze mu nzego zitandukanye bateza imbere umwuga wacu, ariko na none banatanga umusanzu ugaragara mu kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda.’’

‘‘Byaca muri Minisiteri y’Ubuzima, byaca mu zindi nzego zindi bazaba barimo, ariko by’umwihariko turashaka kubabona mu nzego z’ubuyobozi’’.

Mu Rwanda hari abaforomo ibihumbi 14.227, ab’igitsinagore ni 9239 mu gihe ab’igitsinagabo ari 4988. Ababyaza bagera ku 2110 barimo 1576 b’igitsinagore na 534 b’igitsinabagabo.

Ubu bwiganze bw’ab’igitsinagore bari muri uyu mwuga bwatumye ari na bo benshi bari gutegururwa kuzavamo abayobozi beza mu rwego rw’ubuzima mu myaka iri imbere, mu bahuguwe mu cyiciro cya mbere ab’igitsinagore ni 22, mu gihe ab’igitsinagabo ari icyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *