Abikorera ku mpande zombi bavuze ko biteguye kubyaza umusaruro aya masezerano.
Ibiganiro ku bucuruzi n’ishoramari byahuje impande zombi, byitabiriwe na Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina wari kumwe n’abakora mu bijyanye n’iterambere muri icyo gihugu ndetse n’itsinda ry’abashoramari bagera kuri 30 bakora mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Madagascar byiyemeje gukorana mu guteza imbere ishoramari n’imikoranire hagati y’inzego z’abikorera. Aha harimo ubufatanye mu bijyanye n’ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga ndetse n’ibikorwaremezo.
Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) Clare Akamanzi avuga ko hari impamvu zifatika zatuma abanya Madagascar bahitamo kuza gukorera mu Rwanda.
“U Rwanda ni igihugu gifunguye mu bijyanye n’ishoramari, nta nzitizi zihari, ushobora gushinga ikigo cy’ubucuruzi cyawe, ukagira imigabane 100% cyangwa se ukifatanya n’abandi baba ari aba hano mu Rwanda cyangwa se abo mu bindi bihugu, ni wowe ukora amahitamo, ikindi u Rwanda, ni igihugu gituje, gifite umutekano, gitekanye rwose, kiyobowe neza, umutekano w’umuntu cyangwa ibyo afite biba birinzwe neza. Indi mpamvu ituma tubashishikariza gushora imari mu Rwanda nuko u Rwanda ari igihugu gifite inzego nyinshi umuntu, washora imari mu bijyanye n’ubukerarugendo, inganda zikomeye, cyangwa se ugahitamo guhanga udushya nk’uko ikigo Zipline cyakoze utudege dutwara imiti n’ibindi bikoresho.”
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubukungu muri Madagascar (Economic Development Board Madagascar) Lantosoa RAKOTAMALALA yashimye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, nawe ahamagarira Abanyarwanda gushora imari muri Madagascar.
“Ndabashishikariza gushora imari muri Madagascar, hari gahunda dufite twise “Choose Madagascar, Choisir Madagascar” ni uburyo butanga amahirwe yo gushora imari mu bikorwa mu nzego z’ ingenzi dufite cyangwa se guhanga udushya, turi kimwe mu bihugu bifite ubwato bunini buzwi nka paquebot, ibijyanye no gutunganya umusaruro uva mu buhinzi, ubukerarugendo n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, icyo twifuza ni ukugirana ubufatanye bwiza. Kugira ngo bigerweho bisaba kugira iby’umuntu yaheraho ndetse n’ubushake bwa politiki kdi turabufite, tuziko bishobora gutwara igihe ariko ubufatanye buzatuma tugera ku cyo twifuza.”
Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yavuze ko nta wateza imbere igihugu adahanze imirimo, ibi bikaba bisaba gukorana n’inzego z’ubucuruzi n’abikorera. Yavuze ko u Rwanda ari igihugu gihagaze neza mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu, bityo ko kurwigiraho ari ingenzi cyane.
“Akamaro ka Leta ni ukugaragaza ubushake bwa politiki bwafasha koroshya ishoramari mu gihugu cya Madagascar, nk’u Rwanda, ibijyanye n’ishoramari mwamaze kubiha umurongo niyo mpamvu turi hano kugira ngo tuganire kandi dusangire ubunararibonye, turebe amahirwe ahari, ndetse n’akarusho buri gihugu gifite, Madagascar ni igihugu kinini kandi gifite inzego nyinshi zashorwamo imari, u Rwanda, ni igihugu cyateye intambwe ikomeye mu birebana n’iterambere ndetse no gukorana n’inzego z’abikorera.”
Perezida Rajoelina yasobanuye ko mu myaka 2 ishize, Madagascar yatangiye amavugurura agamije koroshya ishoramali.
Bamwe mu bikorera bo mu Rwanda ndetse n’abo muri Madagascar bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro amahirwe ari hagati y’ibihugu byombi.
Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda ruvuga ko umuntu ushaka kwandikisha ubucuruzi cyangwa ibikorwa bye mu Rwanda bimufata amasaha atandatu gusa, kandi bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Amafoto