Buri wa Gatanu wa mbere w’Ukwezi kwa Munani (Kanama) buri uko Umwaka utashye, u Rwanda rwizihiza umunsi w’Umuganura.
Uyu munsi watangiye kwizihiza mu myaka isaga 500 ishize, ukorwa mu rwego rwo kuzirikana icyo umuntu yagezeho, ndetse no kuzirikana abuhuye na birantega zatumye batagera cyangwa batabona umusaruro.
Muri iyi nkuru, THEUPDATE yabateguriye uko uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2023 wageze mu Ntara z’Igihugu.
Nyagatare: Bishimiye umusaruro babonye n’ubwo bahuye n’izuba ryinshi
Mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagali ka Gacundezi niho hizihirijwe umunsi mukuru w’Umuganura ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare.
Ni umunsi wizihijwe hishimirwa ko byibuze kuri hegitari ibihumbi 77,258.50 z’ubuso bwahinzweho ibihingwa byatoranijwe birimo Soya, Ibigori, Imyumbati, Umuceri, n’ibishyimbo hasaruwe umusaruro ungana na Toni 229,148 mu mwaka wa 2022-2023.
Abaturage bavuga ko nubwo bahuye n’ibihe by’imihindagurikire y’ikirere cyane cyane haboneka imvura nke ngo ibi byatumye biyemeza gushaka uburyo bwo kuhira imyaka mu rwego rwo kudatubya umusaruro, ibyanatumye bizihiza umuganura badahagaze nabi mu musaruro.
Uretse ibihingwa byatoranijwe kandi Akarere ka Nyagatare kizihije umuganura kishimira umusaruro wa Toni ibihumbi 785,9452 z’ibihingwa byoherezwa mu mahanga birimo Ikawa, Urusenda, Imiteja n’imbuto zirimo imyembe, inanasi na Voka.
Mu kwizihiza umunsi w’Umuganura, basangiriye hamwe ibyo kurya byiganjemo ibya Kinyarwanda ndetse baha n’abana amagi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Musanze: Basabwe kureka imigirire iyo ariyo yose yaganisha mu kwibona mu moko
Mu Murenge wa Busogo wo mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu habereye ibiganiro byo gusasa inzobe ku cyaba kibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni mu gihe mu Karere ka Musanze haherutse kubera umuhango w’icyiswe iyimikwa ry’umutware w’Abakono igikorwa cyanenzwe ko cyari kigamije kugarura amacakubiri mu Banyarwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu BIZIMANA Jean Damascene yavuze ko hari udutsiko tugenda dukorwa n’abaturage tugamije kurema amacakubiri mu Banyarwanda.
Yavuze ko abiyita Abagarura, Abakiga, Abagogwe, Abakono n’abandi ko ibyo bikorwa bibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisitiri BIZIMANA avuga ko hari aho usanga ayo macakubiri barayashyize mu ndamutso kugira ngo bamenye neza abo bahuje ubwoko bashingiye ku bisubizo by’izo ndamukanyo.
Mu bitekerezo birimo gutangwa n’abaturage nabo bemeye ko hari abakibona mu ndorerwamo y’amakoko ku buryo bishobora gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge.
Abaturage banenze igikorwa cyo kwimika umutware w’abakono biyemeza ko bagiye guca ukubiri n’imigirire yose iganisha ku macakubiri.
Abatuye i Busogo bahawe ikiganiro ku mateka y’Igihugu cyibanze ku buryo amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda akageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Abaturage basabwe gucungira hafi, bakarwanya icyo aricyo cyose kiganisha ku kubacamo ibice.
- Mu Bweyeye na Bushekeri mu Karere ka Rusizi bishimiye intambwe bagezeho mu musaruro w’ubuhinzi
Mu Karere ka Rusizi, bizihirije uyu munsi I Bweyeye aho baganuye umusaruro w’ubuhinzi bafite muri ibi bihe, aho bashimira cyane umukuru w’igihugu kuba yarahinduye isura y’aka gace.
Ubu ibirayi bireze, ibishyimbo, ibigori n’imboga zinyuranye byose ngo babihahiraga mu Majyepfo no mu Mujyi wa Rusizi.
Mu karere ka Nyamasheke gaturanye na Rusizi ho uyu munsi bawizihirije mu Kagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekeri.
Uyu ni umwe mu mirenge ihingwamo cyane icyayi, ibishyimbo, imyumbati n’urutoki kuburyo bamwe beza ibitoki bipima ibiro birenga 100.
Abahinga icyayi muri uyu murenge nabo bishimira ko basigaye bagihinga kinyamwuga, ndetse bakaba bafite uruganda rw’icyayi rwa Gisakura na SACCO y’abahinzi b’icyayi ibafasha mu kubitsa no kugurizwa.
Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu byizihirijwe mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro naho mu Ntara y’i Burengerazuba.
Ibi kandi bikaba byanakozwe mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage bo muri aka Karere bashegeshwe n’ibiza muri Gicurasi uyu mwaka.
Abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza basaga 1300 baganujwe mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura.
Bamwe bashumbushijwe inka zo kurora kuko izo bari boroye zatwawe n’ibiza, abandi bahabwa imbuto z’imyaka yo guhinga ku baturage bafite imirima yatwawe n’ibiza.
- Mu Kinigi mu Karere ka Musanze bongeye kwibutswa kunga ubumwe no kwimakaza Ndi Umunyarwanda
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’izindi nzego bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kinigi mu Kagali ka Bisate mu kwizihiza Umunsi w’umuganura.
Abaturage bitabiriye uyu munsi w’umuganura mu Murenge wa Kinigi baravuga ko bishimira ibyo bagezeho bakesha umusaruro ukomoka ku bukerarugendo bukorerwa muri aka gace kabarizwamo amahoteli mpuzamahanga ndetse n’ibirunga.
Uyu muganura barawizihiza banishimira umusaruro uturuka ku buhinzi bw’ibirayi, ibireti, ibigori, ibishyimbo batibagiwe n’umukamo uturuka ku bworozi bwa kijyambere bukorerwa muri aka gace.
Abaturage bo mu Murenge wa Kinigi bavuga ko ibyo bagezeho babikesha imiyoborere myiza y’Igihugu ndetse no kunga ubumwe hagati yabo bikabafasha gukorera hamwe mu bikorwa bibateza imbere.
Bashimangira ko bazakomeza gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda birinda amacakubiri kandi bakarushaho kwicungira umutekano basigasira ibyagezweho.
Mu kwizihiza uyu munsi, mu Murenge wa Kinigi abana bahawe amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Gasamagera Wellars yibukije abatuye mu Kinigi gukomeza kunga Ubumwe no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda bikagaragaragarira mu bikorwa bakora umunsi ku munsi.
Yabibukije ko ubumwe bw’Abanyarwanda bugomba kuba ihame ntayegayezwa kandi bagaharanira kwimakaza ihame rya “Ndi Umunyarwanda” aho batuye.
Yasobanuriye abatuye i Musanze impamvu RPF Inkotanyi yahisemo kubohora igihugu kuko Ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwaracitsemo ibice bitewe n’amacakubiri yari yarimakajwe n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe, bikaza no kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabasabye gukomeza kwimakaza amahitamo atatu u Rwanda rwahisemo ariyo kuba Umwe, kubazwa ishingano, no kurebakure
- Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kigoma bishimiye ibyo bagezeho
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo byabereye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye.
Uyu murenge ni umwe mu mirenge igira umusaruro mwinshi wa kawa ndetse no mu gihembwe gishize niko byagenze n’ubwo mu cyari cyabanje bari bagize ibibazo by’umusaruro mucye cyane cyane uw’ibihingwa ngandurarugo ahanini biturutse ku biza.
Mu gihe hizihizwa umunsi w’umuganura kandi abatuye aka kagari ka Nyabisindu barashimirwa uko bishatsemo ibisubizo bakabasha gukusanya ubushobozi bwo kwiyubakira ibiro by’akagari byuzuye bitwaye asaga milioni 2Frw yose yatanzwe n’abaturage.
Mu birori byo kwizihiza umuganura harimo kumurikwa ibikorwa bitandukanye byakozwe hanagaragazwa umusaruro byatanze nk’umusaruro mu buhinzi, ubumenyi, ubukorikori n’ibindi.
Umurenge wa Kigoma ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Huye ariko ukaba umurenge usa n’uwari warasigaye inyuma mu bintu binyuranye nk’ibikorwaremezo, ubuhinzi n’ibindi.
Abawutuye kuri ubu barishimira ko bagenda bava mu bwigunge aho nk’ubu amazi n’umuriro bamaze kubibona ndetse bagafashwa no kubona inyongeramusaruro zituma bashobora guhinga bakeza.
Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu byizihirijwe mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’i Burengerazuba.
Ibi kandi bikaba byanakozwe mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage bo muri aka karere bashegeshwe n’ibiza muri Gicurasi uyu mwaka.