USA: Batewe agahinda no kuba abasaga Miliyoni 5 z’abaryamana bahuje Ibitsina bafite Amadini n’Amatorero basengeramo

0Shares

Raporo yo mu 2020 y’Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ubushakashatsi, William Institute, yagaragaje ko abaturage ba Amerika basaga miliyoni 5.3 baryamana n’abo bahuje ibitsina ari abayoboke b’amadini.

Mu bakoreweho ubushakashatsi benshi muri bo bavuze ko idini ari ingenzi kuri bo, abandi bavuga ko bitabira gahunda z’amasengesho, ndetse hanagira abatanga ibyo bisubizo byombi.

Abashakashatsi b’icyo kigo bakoreye ubusesenguzi ibarura ryakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ubusesenguzi n’Ubujyanama ku miterere y’umurimo no gucunga abakozi mu bigo bitandukanye, GALLUP, ryakozwe hagamijwe kumenya uko abo mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina cyangwa abafite ibyiyumvo bitandukanye n’ibimenyerewe ku mibonano mpuzabitsina (LGBTQ) bafata ibyerekeye amadini.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko nk’uko n’abandi batabarizwa muri uwo muryango bafite uko bafata amadini bakanayabamo, ari ibisanzwe no ku baryamana n’abo bahuje ibitsina.

Bwagaragaje ko abaturage ba Amerika babarizwa mu Muryango LGBTQ, 47% byabo ari abayoboke b’amadini.

Miliyoni 1.5 muri bo ni Abaporotesitanti, miliyoni 1.3 ni abayoboke b’Idini Gatolika, 131.000 ni abo mu Idini y’Abayahudi, 107,000 ni abo muri The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, 106.000 ni abo muri Islam, naho abandi miliyoni 1.3 bavuze ko babarizwa mu yandi madini.

Ni mu gihe 437.000 bavuze ko ari abahakanyi batemera Imana, naho 425.000 bavuze ko baba mu madini atemera Imana.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abo muri uwo muryango bo muri Amerika biganje mu madini ari abirabura kuko ari 71% abazungu bakaba 38%, abandi bagafata uruhare rusigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *