Mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwabakina umukino wa Karateka, ishyirahamwe ry’abakina uyu mukino mu Rwanda (Ferwaka) ryahaye amahugurwa abigisha abandi (Master) yabere muri Ecole Notre Dame Des Anges i Remera tariki ya 22 Nyakanga 2023.
Aya mahugurwa yabereye muri Lycée Notre Dames des Anges i Remera, yitabiriwe n’abafite umukandara w’umukara kuva kuri Dan ya mbere kugera ku ya gatandatu, abafite iiyi ya nyuma akaba ari bo bahuguye bagenzi babo.
Visi Perezida wa FERWAKA akaba n’Umuyobozi w’Abasifuzi muri iri Shyirahamwe, Mwizerwa Dieudonné, yavuze ko aya mahugurwa yibanze kuri aba batoza kuko ari bo basanzwe bigisha abandi bakina Karate mu Rwanda.
Yunzemo ati “Kimwe mu byo twibanzeho harimo tekinike z’ibanze harimo kwitegura gukora Kata [kwiyerekana] kuko ni cyo kintu twibanzeho uyu munsi dukosora kuko cyagaragaraga nk’ikibazo. Bigaragara ko abitabiriye babyize kandi bagiye kubitanga mu makipe baturukamo.”
Uwimbabazi Naomie umaze imyaka 15 akina Karate ndetse akaba ari umwe mu bahuguwe, yavuze ko hari ibyo yungutse kuko Karate isaba gukomeza kwihugura.
Ati “Hari byinshi yamfashije. Yego nsanzwe nkina Karate ariko hari tekinike n’amategeko agenda ahinduka, iyo rero udakurikiranye uragenda ugakina ibintu bya kera kandi umukino urahinduka.”
Perezida wa FERWAKA, Niyongabo Damien, yavuze ko iyi gahunda izajya iba buri mwaka kuko igamije kuzamura icya rimwe umukino haba mu batoza n’abo bawigisha.
Ati “Ibyo twifuzaga navuga ko twabigezeho, noneho ikindi cyiza ni uko twafashe ibyiciro bitandukanye kandi dufata n’abarimu bakora muri ibyo byiciro byose. Ni byiza ko buri gihe bahora bihugura, bizajya biba buri mwaka.”
FERWAKA yiteze ko irushanwa rya “Liberation Cup” rizaba tariki ya 5 n’iya 6 Kanama i Rubavu, rizaba umwanya mwiza wo kureba niba abahuguwe barumvise neza ibyo bigishijwe.
Hari kandi n’amahugurwa y’abasifuzi azaba tariki ya 27 Kanama, azagaruka ku mategeko agenga amarushanwa ya Karate.
Iyi gahunda y’amahugurwa y’abatoza yaje ikurikira iy’abakiri bato, batarengeje imyaka 15, yabaye tariki ya 15 Nyakanga 2023.
Amafoto