Rwanda: Karekezi na Haruna bakeje Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ washyize akadomo ku mwuga wo guconga ruhago

Abakinnyi bakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Karekezi Olivier na Haruna Niyonzima, bakeje umusanzu wa Ndayishimiye Eric wamenyekanye nka Bakame, ku ruhare rwe mu kubera ikitegererezo abakinnyi bakuze bifuza kuba abanyezamu.

Aba bakinnyi bombi bavuze ibi nyuma y’uko uyu mugabo waranze amateka nk’umunyezamu muri ruhago y’u Rwanda, ashyize akadomo ku rugendo rwe rwa ruhago rusaga imyaka 20.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023, nibwo Ndayishimiye Bakame yatangaje ko ashyize akadomo ku guconga ruhago, ku myaka 35.

Asezera ruhago, yanditse ubutumwa bwakuruye amarangamutima y’abakunzi ba ruhago imbere mu gihugu.

Yagize ati:”Iherezo ryageze. Mfashe uyu mwanya ngo nshimire burI umwe wese twabanye mu rugendo rurerure rutari rworoshye ndi umunyezamu mu makipe atandukanye arimo; AMAVUBI, J.S.K, AS KIGALI, ATRACO FC, APR FC, RAYON SPORTS, AFC LEOPARD, POLICE FC na BUGESERA FC”.

“Ndashimira buri umwe wese wambaye hafi muri uru rugendo, haba Abatoza, abakinnyi, n’abayobozi, abafana ndetse n’umuryango wange wambaye hafi”.

“Aho bitangenze neza mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima. urugendo rwange nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru nkaba ndusoreje aha, kandi ndashimira Imana yabanye nange muri iyo myaka yose kugeza magingo aya”.

Nyuma y’ubu butumwa, abo babanye mu makipe atandukanye y’imbere mu gihigu, nabo bamweretse urukundo mu butumwa butandukanye bamwoherereje.

Aba barimo; Olivier Karekezi, Haruna Niyonzima, Yves Kimenyi, Eric Nshimiyimana na Emery Bayisenge.

Karekezi Olivier bakinanye mu ikipe y’Iguhugu, yagize ati:“Ndamushimira ku ruhare rwe mu guha umusaruro ikipe y’Igihugu. Yagize urugendo rwa ruhago rudasanzwe. Yabaye umukinnyi w’ingirakamaro ku gihugu. Ndahamya ko ikipe y’Igihugu izamukumbura”.

Haruna Niyonzima bakinanye mu makipe anyura ndetse akaba ari na Muramu we, yagize ati:“Bakame ashobora kuba ariwe munyezamu mwiza Igihugu cyagize. Niba yahisemo gusezera mu gihe njye nabonaga ko yari agishoboye, dukwiriye kwishimira ibyo yagezeho muri ruhago. Ni umwanzuro ukwiye yafashe mu gihe gikwiye”.

Haruna yunzemo ati:“Ni iby’agaciro kuba narakinanye nawe, haba mu ikipe y’Igihugu ndetse no mu makipe atandukanye. Ni umwe mu bakinnyi buri umwe yakwifuza gukinana nawe, bitewe n’uruhare rwe mu gutera ikipe akanyabugabo”.

Bayisenge Emery wabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na 20, yagize ati:“Mu buzima busanzwe, Bakame namumenye nk’umugabo mwiza, haba ku bakinnyi no mu buzima busanzwe. Nta gushidikanya ko ari umwe mu banyezamu beza u Rwanda rwagize. Ni umwe mu bakinnyi banteraga akanyabugabo mu gihe cy’imyitozo, bitewe n’urwenya yagiraga. Ni intangarugero muri ruhago Nyarwanda”.

Nyuma yo gusesera ruhago, agiye gukomereza akazi mu ikipe ya Bugesera FC, aho azakorana n’umutoza Nshimiyimana Eric babanye mu makipe arimo; APR FC, AS Kigali na Bugesera FC.

Umutoza Nshimiyimana nk’umwe mu bakinnyi bumvaga vuba ubutumwa bw’umutoza ndetse akanabugeza ku bandi, umuntu ukunda guhora yiga, kuzamura urwego no gutanga ibyo afite byose ku neza y’ikipe y’Igihugu ndetse n’izindi yagiye anyuramo.

Ati:“Bakame ni umukinnyi wabaye intangarugero mu rugendo rwa ruhago. Yabaye ikitegererezo kuri bagenzi be ndetse azahora ari urugero rwiza ku bifuza gutera ikirenge mu cye. Yari umukinnyi uyobora bagenzi be neza (Kapiteni), uzi no gufata inshingano. Yumvaga ruhago neza, ukunda gukinira ikipe y’Igihugu ndetse unakotanira gutahana intsinzi”.

Ndayishimiye Eric wamenyekanye nka Bakame, yasezeye ruhago amaze gukinira ikipe y’Igihugu imikino 57.

Mu myaka ikabakaba 20, Kimenyi Yves avuga ko yamubereye ikitegererezo, kuko nawe yakuze ashaka kuzaba nka we (Bakame).

Kimenyi Yves yagize ati:“Yatwigishije byinshi, kuko ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rwagize. Ndamwifuriza inshya n’ihirwe mu nzira nshya yerekejemo”.

May be an image of 3 people, people playing American football, people playing football and text

One thought on “Rwanda: Karekezi na Haruna bakeje Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ washyize akadomo ku mwuga wo guconga ruhago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *