Kigali: Afungura Inama ya Women Deliver, Perezida Kagame yasabye abagifite imyumvire ibangamira uburinganire kuyihindura

0Shares

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ku burenganzira bw’abagore, Women Deliver, yavuze ko abantu bakwiye gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire mibi ibangamira ihame ry’uburinganire.

Ni inama mpuzamahanga ifite insanganyamatsiko igira iti “Umwanya, ubufatanye n’ibisubizo”.

Gufungura iyi nama ku mugaragaro byitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo n’abakuru b’ibihugu, bya Senegal, Ethiopia ndetse na Hongiriya.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Women Deliver Phumzile Mlambo-Ngcuka yashimye abagize uruhare n’abakomeje gushyira imbaraga mu guharanira uburinganire ndetse n’uburenganzira bw’abagore.

Yashimangiye agaciro ko kugira ubufatanye nk’abatuye isi.

“Ubuntu, ndiho kuko uriho, ubufatanye, kuva ubwo duheruka guhura muri 2019, twahuye n’ibibazo byinshi, ni nde watekerezaga ko tuzongera kwicara hamwe nk’uko duteraniye muri iyi nama, byari bigoye kumva ko byabaho, gusa turahari, ntabwo twaheranywe, muri iyi minsi rero tugomba gukora ibisohboka byose tukazana ibitekerezo bizadufasha gukuba kabiri cyangwa se gatatu ibikorwa byacu, tugafatanyiriza hamwe mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abagore.”

Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye kuba iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere ku Mugabane wa Afurika ari u Rwanda rwayakiriye, ashima abakomeje gutanga umusanzu wabo mu guharanira uburenganzira bw’abagore.

Yavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe mu kugabanya icyuho hagati y’abagabo n’abagore mu birebana n’amahirwe aboneka ndetse n’ibyo bakora, hari inzitizi zikibangamira uburinganire zigomba kwitabwaho.

“Tugomba kwiyemeza gukora ibintu mu buryo bushya kandi mu buryo bwihutirwa, kwiyemeza bidakurikiwe n’ibikorwa ntabwo byatuma tugera ku byo twiyemeje aribyo kubaka ejo hazaza heza, kandi hateye imbere ku bazaza hanyuma yacu, hari byinshi bikenewe gukorwa mu gukuraho imyumvire itariyo kandi ibogama ku bijyanye n’uburinganire, ibyo usanga byarashinze imizi mu nzego zinyuranye haba mu bijyanye n’imibarire, muri politiki cyangwa se mu bukungu, twese dusangiye umukoro wo kugira uruhare rufatika mu guhindura iyo myumvire mibi, mu Rwanda twashyizeho uburyo bwose butuma abagore bahagararirwa mu nzego z’ubuyobozi,muri politiki no mu byiciro byose, icyo dushyize imbere ni uguteza imbere uburinganire mu nzego zose haba mu ikoranabuhanga, kugera ku mari no gukomeza gukuraho ibikibangamiye uburinganire.”

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko bimwe mu byo u Rwanda rukora, ari ukwita ku buringanire mu gihe hategurwa ingengo y’imari, no kwigisha abagize umuryango gufatanya inshingano zo kwita ku bana ndetse no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

May be an image of crowd

May be an image of 15 people, crowd and dais

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *