Rwanda: Hakenewe asaga Miliyari 6 Frw mu kwimura abaturiye Uruganda rwa Cimerwa 

0Shares

Aganira n’Itangazamakuru, umuyobozi w’Intara y’i Burengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko ubuyobozi butarangaranye abaturage bakomeje kwangirizwa ibyabo n’Uruganda rukor Sima rwa Cimerwa, ko ahubwo bari mugikorwa cyo kubabarura bo n’imitungo yabo.

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba butangaza ko hari imirimo y’ibanze imaze gukorwa muri gahunda yo gushaka umuti urambye kuri iki kibazo kimaze imyaka myinshi, kandi kikaba kigira ingaruka kubaturiye uru Ruganda.

Bamwe mu babyeyi bagaragaza ibibazo birimo kuba hari ababyeyi babyara abana bapfuye, urusaku rw’Uruganda, Isima itumukira kubimera bahinga birimo n’Imboga rwatsi n’Intambi zituritswa basatura amabuye akorwamo Sima.

Agaruka ku gisubizo gitegereje aba baturage, Guverineri Habitegeko yagize ati:“Iki kibazo Leta yaragihagurukiye kandi birimo gukorwaho. Turi kureba abaturage bagerwaho n’ingaruka z’Uruganda naho baherereye, aho bakwimurirwa n’icyo bisaba, ndetse no kureba niba hakimurwa Uruganda cyangwa abaturage ndetse n’icyo byasaba”.

Guverineri Habitegeko  avuga ko ibikorwa byo gukemura iki kibazo cy’abaturiye Uruganda bikomeje ndetse n’inyigo yakozwe, akaba yemeza ko hamaze gukorwa byinshi bigaragaza ko kizakemuka burundu.

Ibarura ryagaragaje ko abaturiye uru Ruganda n’ahakurwa Kariyeri, ari Imiryango 651 ingana n’abaturage 2,919.

Uretse imiryango ituriye Kariyeri yabaruwe, hapimwe kandi Metero 300 uvuye aho icukurwa. Mu gihe abaturiye Uruganda bapimiwe Metero 500.

Imitungo y’ibyo bari batunze basanze ifite agaciro ka Miliyali 6 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bazimurwa bagaragarije ubuyobozi uburyo urusaku rw’Uruganda rubabuza gusinzira, imitingito y’uru Ruganda itera amazu yabo kwiyasa ndetse na Sima itumuka ikajya mu mazi banywa n’imyaka bahinga, bakaba bafite impungenge ko izabatera ingaruka zirimo no kurwara Ibihaha, Igituntu cy’ikimerano, n’izindi ndwara zikomeye zayikomokaho.

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rusizi mu Mwaka ushize, Perezida Kagame yasabye abayobozi bahayobora gukemura iki kibazo bidatinze, nyamara abaturage bavuga ko kitashyizwemo imbaraga bitewe n’ibitaravugwagaho rumwe n’ubuyobozi bw’Uruganda buriho.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *