Volleyball: APR VC yegukanye Irushanwa ry’Isabukuru y’Imyaka 47 y’Ikipe ya Amical des Sportifs de Bujumbula

Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023, ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR VB yegukanye irushanwa ryo kwizihiza imyaka 47 ikipe ya Amical des Sportifs de Bujumbura imaze ishinzwe, itsinze Rukinzo VC yo mu Burundi ku ntsinzi y’amaseti 3-2.

Uyu mukino wari injyanamuntu kuri buri ruhande, kuko kugira ngo haboneke ikipe yegukana igikombe byasabye gukina hafi amasaha atatu, kuko watwaye amasaha 2 n’iminot 45.

Rukunzi VC yabanje gutera APR VB ubwoba, kuko ku ikubitiro yahise iyitsinda amaseti 2-0 (25-19, 25-17).

Nyuma yo gutsindwa aya maseti 2, APR VB yikubise agashyi, yihimura kuri iyi kipe iyitsinda amaseti abiri yari yabanjwe ndetse inayitsinda n’iya gatatu 25-23, 25-22, 15-9.

Amakipe yombi yageze ku mukino wa nyuma akuyemo Rukinzo VC ku ruhande rwa APR VC mu gihe Amical des Sportifs de Bujumbura yari yasezereye Police VC yo mu Rwanda.

Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, wegukanwe na Rukinzo VC itsinze Police VC amaseti 3-1.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, cyabaye igikombe cya kabiri umutoza w’Umunyakenya Sammy Mulinge yegukanye nyuma yo kugaruka muri APR VC, kuko agitwaye gikurikiye irushanwa ryo kwibohora yegukanye mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Karindwi (7) atsinze Gisagara VC amasrti 3-1.

Iri rushanwa ngaruka mwaka ritegurwa n’ikipe ya Amical des Sportifs de Bujumbura, kuri iyi nshuro ryari ryitabiriwe n’amakipe, arimo ayo mu Rwanda, Uburundi na Uganda mu kiciro cy’ababigize umwuga.

Uretse ababigize umwuga, n’abakanyujijeho nabo barahatanye, igikombe gitaha mu Rwanda gitwawe n’ikipe ya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare (PSFV).

Ku ruhande rw’u Rwanda, iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe atatu (APR VC, Police VC na KVC VC).

Amafoto

May be an image of 9 people, people playing football and text that says "AKEZA SPORTS"

APR VC players celebrate after winning the Amical des Sportifs trophy in Bujumbura on Sunday, July 16. COURTESY

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *