Ntibisanzwe! Nyuma yo kubengwa yishumbushije 3

0Shares

Yengayenga ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya yakoze ibyafashwe nk’amateka nyuma yo gutabwa n’umugore we babanaga, ahita arongora abagore 3 ingunga imwe.

Uyu mugabo yatunguye abantu akora ibidasanzwe abera benshi urujijo ubwo yashyingiranwaga n’abagore 3 icyarimwe nyamara hashize iminsi mike umugore we amutaye.

Yengayenga utuye mu Ntara ya Katavi wamamaye ku mazina ya Athuman, yatangaje ko nyuma yo gushaka aba bagore 3 yiteguye gushyingiranwa ‘uwa kane bitungura benshi.

Yemeza ko impamvu yatumye afata umwanzuro wo kuzashyingirwa n’abagore bane ari uko umugore we yamutaye kandi akamuta ntacyo amuburanye.

Ngo byatumye agira umujinya mwinshi, ahita afata uwo mwanzuro. Yemeza ko ubwo yahitagamo gushaka abagore benshi, kwari ukugira ngo umunsi umwe muri bo nagenda atazongera gusigarira aho, ibintu yemeza ko n’abandi bagabo bakamwigiyeho.

Ati:”Erega biragoye kandi biranatangaje kubwira abagore 3 ko ushaka ko mubana bakabyemera batakugoye, ni ubutwari”.

Aba bagore be ni; Fatuma Rafaeli, Asha Pius na Marimu John.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, aba bagore bemeza ko bashimishijwe cyane no kuba ari abagore ba Yengayenga.

Bemeza ko nubwo ishyari biba muri kamere ya muntu, ariko ngo bagiye gukora iyo bwabaga babashe kunesha ishyari muri bo babane neza n’uyu mugabo wabo.

Umwe muri aba bagore we yemeje ko bari batari buzura, yibutsa ko umugabo we akeneye no kuzana uwa 4.

Ati:”Ntago twuzuye. Dukeneye ko umugabo wacu azana undi wa kane tukaba bane byibura”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *