Gushaka itike y’Imikino Olempike: U Rwanda rwaguye miswi na Uganda mu mukino w’ibitego bitandatu

Imvura y’ibitego yaraye iguye mu mukino wahuje ikie y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore n’iya Uganda, mu mukino amakipe yombi yatsinzemo ibitego 6, mu mukino wo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Paris mu Bufarana mu mwaka utaha.

Uyu mukino waraye ubereye kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, warangiye ari ibitego 3-3.

U Rwanda rwari rwakiriwe na Uganda, rwabanjwe gutsindwa ibitego 3-2 gusa, rubifashijwemo na Usanase Zwadi winjiye mu kibuga asimbuye, rwabashije kwikura imbere y’Imisambi ya Uganda ifatwa nk’imwe mu makipe akomeye mu mupira w’amaguru w’abagore mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma y’uyu mukino, biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 16 Nyakanga 2023, nawo ukabera kuri Sitade yitiriwe Pelé.

Uyu mukino wahuje impande zombi, watangiranye imbaraga, by’umwihariko ku ruhande rwa Uganda, ariko u Rwanda rukagerageza kwirwanaho.

Nk’umukinnyi wari uyoboye hagati mu kibuga h’u Rwanda, Dorothe Mukeshimana, yahuye n’akazi katoroshye by’umwihariko mu gice cya mbere cy’umukino, kuko Uganda yashakaga kuhakoresha yerekeza ku izamu ry’u Rwanda.

Ku munota wa 7 gusa w’umukino, Najemba Fauzia wa Uganda yabonye amahirwe yo gufungura amazamu, ariko Angeline Ndakimana wari mu izamu ry’u Rwanda umupira awushyira hanze ku bw’amahirwe.

Uganda yakomezaga guhererekanya neza mu kibuga, yakomeje guteza ibibazo imbere y’izamu ry’u Rwanda, ariko kubyaza umusaruro amahirwe by’umwihariko ayo mu rubuga rw’amahina bigakomeza kugorana.

Ku munota wa 17 w’umukino, Uganda yabonye amahirwe yo gutsinda igitego nyuma y’ikosa ryakorewe Nasuna Hafisah hafi y’urubuga rw’amahina rw’u Rwanda, ariko amahirwe ntiyayisekera.

Ku munota wa 22 gusa w’umukino, u Rwanda rwabonye amahirwe yo gufungura amazamu, ariko Florence Imanizabayo ntiyabyaza umusaruro umupira yari acongewe na Andersene Uwase kuri kufura (Free kick), kuko umunyezamu wa Uganda Aturo Ruth yari maso.

Ku munota wa 26, umutoza w’u Rwanda, Nyinawumuntu Grace yakoze impinduka, yinjiza Joselyne Mukantaganira wasimbuye Florence Manizabayo, mu rwego rwo guhindura amayeri y’umukino.

Ku munota wa 33, Providence Mukahirwa w’u Rwanda yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye muri Koruneri nyuma y’uko abakinnyi ba Uganda bari bazubaye mu rubuga rw’amahina.

Hasigaye umunota umwe gusa ngo amakipe yombi ajye mu karuhuko k’igice cya mbere, Shakira Nyinagahirwa yarekuriye ishoti riremereye Ndakimana wari mu izamu ry’u Rwanda, abura icyo akora igitego kiba kinyoye gutyo, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Uganda yotsa igitutu u Rwanda, ikoresheje abakinnyi bayo bakomeye bakina ku mpande haba imbere n’inyuma.

Iki gitutu yotsaga u Rwanda, cyaje gutanga umusaruro, kuko ku munota wa 58 yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nasuna Hafisah kuri penaliti yari imaze gukorerwa Najemba Fauzia.

Nyuma y’ikosa ryakorewe kapiteni w’u Rwanda, Sifa Gloria ku munota wa 63 imbere y’izamu rya Uganda, Liberée Nibagwire yarekuye ishoti riremereye nko muri metero 25 ugana ku izamu rya Uganda, igitego cya 2 cy’u Rwanda kiba kinyoye gutyo.

Iki gitego cyatije umurindi abafana bari muri Sitade yitiwe Pele, bityo umukino ufata ubundi buremere.

Nyuma y’uko yishyuwe, Uganda yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya 3, ariko umupira watewe na Najemba Fauzia ukurwamo na Ndahimana.

Umukino wakomeje kuryohera abawurebaga, binyuze ku mahirwe yagiye abonwa ku mpande zombi, ariko ntabyazwe umusaruro.

Ku munota wa 82, u Rwanda rwasimbuje, Diane Uwamahoro asimbura Umunyezamu Ndakimana.

Akigera ku kibuga, ku munota wa 84, yahise ahabwa ikaze na Ikwaput Fazila wa Uganda watsinze igitego cya 3.

U Rwanda ntago rwigeze rucika intege nyuma y’iki gitego, kuko nyuma y’iminota 2 gusa, ku munota wa 86 wahise rukishyura gitsinzwe na Usanase Zawadi winjiye mu kibuga asimbuye.

Umukino ukaba warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3, mbere y’uko azisobanura kuri iki Cyumweru.

Amafoto

Image

Image

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
Amavubi women's team players celebrate after a 3-3 draw against Uganda at Kigali Pele Stadium. All Photos by Dan Gatsinzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *