Rwanda: Equity Bank yaguze 91.93% by’Imigabane ya Cogebanque

0Shares

Mu gihe gito kiri imbere, Equity Bank ibarizwa mu kigo Equity Group Holdings Plc cyo muri Kenya, ishobora gufata umwanya wa kabiri mu kugira isoko rinini mu Rwanda, nyuma yo kwegukana imigabane 91.93% muri Cogebanque Plc mu Rwanda.

Ni ihererekanya Equity Group Holdings Plc iheruka gutangaza ko rigiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yo kumvikana na Guverinoma y’u Rwanda, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) n’abandi bashoramari, ngo bayigurishe imigabane 91.93% bafite muri Compagnie Générale de Banque (Cogebanque) PLC Ltd kuri miliyari 54.68 Frw ($48.1).

Umuyobozi mukuru wa Equity Group, Dr James Mwangi, ashimangira ko ryatuma habaho ikigo gikomeye mu by’imari, kandi “kugira banki zikomeye mu gihugu no mu karere bizaba umusingi wa serivisi z’imari mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”

Nyuma yo kwihuza, ushingiye ku mibare yo ku wa 31 Ukuboza 2022 18%, bizabyara banki ifite 15% by’umutungo w’amabanki mu Rwanda na 19% by’amafaranga abitswa n’abakiliya.

Uyu mwanya wa kabiri ni na wo iriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu izina rya EquityBCDC, nyuma y’uko mu 2020 yaguze imigabane myinshi muri Banki y’ubucuruzi ya RDC, BCDC, yari ifitwe n’umuryango wa George Forrest.

Equity Bank ikomeje kwaguka

Dr Mwangi yavuze ko ukwishyira hamwe n’ibihugu kwakomeje kuba amahirwe, ari na byo bitanga ishusho y’isoko rusange rya Afurika umunsi rizaba ryashyizwe mu bikorwa byuzuye.

Equity Group ubu ifite ibikorwa mu bihugu birindwi birimo u Rwanda, Kenya, RDC, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo na Ethiopia, ibihugu bifite isoko rya miliyoni 367.

Ati:“Equity yakomeje gukura inshuro 10 buri myaka itanu, kubera ingano y’isoko. Ntabwo rikiri miliyoni 57 z’abaturage ba Kenya, ni miliyoni 300. Reba ku bijyanye no gutanga imirimo, kuva ku bakozi 27 (mu 1991) kugera ku 13,000 (Werurwe 2023), uhanga imirimo ku rubyiruko rwacu.”

“Icyo gihe uba wongereye agaciro gakomeye kandi muri icyo gihe gito umutungo w’abanyamigabane wazamutse 138,000% kubera gusa ukwaguka kw’isoko. Kandi kubera ko turi ikigo nyafurika, duharanira ko ubukungu busangirwa, ari na yo mpamvu 2% by’inyungu bishyirwa muri Equity Group Foundation.”

Icyo ni ikigo gihita gishora amafaranga menshi mu bikorwa nko gufasha abanyeshuri kwiga mu byiciro binyuranye, aho ubu basaga 55,583, guteza imbere abagore n’urubyiruko aho hahuguwe abarenga miliyoni 2,4 n’ibindi.

Muri icyo gihe cyose ngo babashije gushora miliyoni $615 mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Dr Mwangi ati “Urwego rw’abikorera ntabwo rubereyeho gushaka amafaranga gusa, runafasha mu gusangira ubwo bukungu no guteza imbere abaturage.”

  • Ibikorwa bikeneye ishoramari muri Afurika ni byinshi

Kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu nama yo ku rwego rwo hejuru ya 14 y’Ihuriro ry’abikorera yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), i Nairobi, Dr Mwangi yavuze ko hakenewe gukorwa byinshi kugira ngo Afurika ive ku rwego rumwe, igere ku rundi.

Yagaragaje ko iyo urebye Afurika ubu igizwe n’abaturage basaga miliyari 1,3, ni ukuvuga nibura 17% by’abagize isi, ariko iyo urebye umusanzu itanga mu musaruro uboneka ku isi, uri hasi.

Ati “Urebye kuri buri nzego, Afurika iri kuri 3%, byaba mu ngendo z’indege, ibikorerwa mu nganda, ubucuruzi, iyo twakoze ibishoboka dutanga 3% kandi nyamara turi 17% by’abatuye isi yose.”

Ahantu usanga Afurika izamura iri janisha ni mu bijyanye n’umusaruro w’ibiribwa, aho itanga 8%.

Yakomeje ati “Ibyo bituma Afurika itumiza mu mahanga ibiribwa byinshi, ari na yo mpamvu inzara, imirire mibi, bizagumana natwe kereka igihe twese hamwe, za Guverinoma n’abikorera tuzakorera hamwe mu guhindura uyu mugabane.”

Nyamara ngo uyu mugabane ufite amahirwe menshi, nko kuba 65% by’ubutaka bushobora guhingwa ku isi bwose.

Dr Mwandi yakomeje ati:”Ibyo byerekana amahirwe ahari. Ikinyuranyo kiri hagati y’amahirwe ahari n’uburyo abyazwa umusaruro ni kinini cyane. Ariko nyine ni amahirwe ku bikorera na za Guverinoma. Tubashije kuzamura umusaruro tukawuhuza n’ingano y’ubutaka na wo ukagera kuri 65%, twakwihaza mu biribwa tukanatunga isi.”

Ku rundi ruhande, Afurika ngo ifite hagati ya 30%-35% by’umutungo kamere isi ifite, ariko ugasanga ntishobora kuwongerera agaciro.

Dr Mwangi yatanze urugero rw’igihe COVID-19 yazaga, aho Afurika yabonye amasomo ko igomba kwishakamo ibisubizo nko mu bijyanye n’inkingo kuko iza mbere ibihugu byakoze byabanje kuziha abaturage babyo.

Urundi rugero ni intambara yo muri Ukraine. Dr Mwangi yavuze ko mu bijyanye n’ibiribwa, usanga Afurika yishyura ibiciro biri hejuru hagati ya 40%-60% kubera ko usanga ubu ibihugu bitabasha kubona ibiribwa bivuye muri Ukraine nk’ingano.

Ati:”Ibihugu byinshi byatumizaga ingano hafi 100% muri Ukraine no mu Burusiya, nyamara Ukraine itanga nka 85% by’ingano zikoreshwa muri Afurika ijya kungana na Tanzania, igatunga Afurika idashobora kwihaza kandi ifite za Tanzania nka 10 cyangwa 20 urebye mu buso. Uko kwivuguruza gukeneye gusobanuka.”

Ni ibintu avuga ko bitumvikana ukurikije ingano y’ubutaka Afurika ifite bushobora guhingwa.

Dr Mwangi yavuze ko hakenewe ko ibihugu bireba kure, kuko nibura 48% by’imitungo kamere ikenewe ngo hagerwe ku bukungu butangiza ibidukikije nka za batiri zidahumanya ikirere, iri muri Afurika.

Nyamara ngo usanga ibyo Afurika ikora ari ugufata ya mabuye y’agaciro, ikayagurisha mu Burayi ku giciro gito, batiri z’ibinyabiziga zigakorwa, zikongera kugurishwa muri uyu mugabane zihenze inshuro 10 ugereranyije n’uko imitungo kamere yagurishijwe.

Ati:”Urwego rw’abikorera rukeneye gukanguka rugakora ibikeneye, rugashyira amafaranga mu guteza imbere ibikorerwa mu nganda, ariko na za Guverinoma zikeneye gukanguka zigashyiraho politiki zihamye, zirimo no gushyira mu bikorwa politiki y’isoko rusange.”

Yavuze ko urebye ibihugu bya Afurika uko ari 54, kimwe ukwacyo kitagira isoko rinini, ariko iyo ubihurije hamwe birema isoko ry’abaturage miliyari 1,3.

Ati:”Mu 1960, RDC na Nigeria byatangaga 90% byamavuta yo guteka, uyu munsi Indonesida na Malaysia bitanga 90% by’amavuta yo guteka. Si uko bidashoboka, ahubwo ni uko tutabikora.”

Equity Bank Rwanda Plc imaze gushinga imizi, kuko kugeza ku wa 31 Ukuboza 2022 yatangaje ko igeze ku mutungo mbumbe wa miliyari 66,24 Frw n’inyungu ya nyuma yo kwishyura imisoro ya miliyari 24,22 Frw.

Umuyobozi mukuru wa Equity Group, Dr James Mwangi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *