Imibare ya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), igaragaza ko mu 2022/23, abagabo 780 bakoresheje ibizamini sanomuzi bizwi nka DNA, bashaka kumenya koko ko abana bafite ari ababo.
Iyi igaragaza ko abagabo bajya gukoresha ibizamini bya DNA bashaka kumenya ko abana ari ababo biyongereye cyane mu myaka itanu ishize, kuko mu mwaka wabanje wa 2021/22 bari 599, bavuye kuri 424 bariho mu 2020/21 ndetse na 246 mu 2019/20.
Kuva ku wa 1 Nyakanga 2018 kugeza kuwa 30 Kamena 2019, abagabo 198 ari bo bakoresheje ibizamini bya DNA bashaka kwizera ko abana babyaranye n’abagore babo ari ababo.
Abahanga mu bya siyansi basobanura DNA nk’uturemangingo ndangasano twihariwe na buri muntu akaba ari natwo tumuranga.
Muri Laboratwari y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera ADN ikoreshwa mu kumenya uwakoze icyaha cyangwa amasano ari hagati y’abantu.
DNA ipimishwa ku mpamvu ebyiri; hagamijwe ubutabera cyangwa umuntu ku bushake bwe. Mu butabera, RIB, Ubushinjacyaha, inkiko yaba iza gisirikare cyangwa iza gisivili, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, umushinga w’indangamuntu bashobora gusaba ko hapimwa ADN y’umuntu.
Mu bijyanye n’ubutabera, laboratwari ikenera icyemezo cy’usaba guhabwa iyo serivisi cyatanzwe n’urwego runaka rubisaba.
ADN igaragaza isano riri hagati y’abantu ku kigero cya 99.99%, ibi bikaba bigaragaza ko ari ikimenyetso simusiga ku isano iri hagati y’abantu mu gihe bikenewe nko mu rukiko.
- Impamvu z’ukwiyongera kw’abapimisha DNA
RFL ivuga ko mu byagize uruhare mu kwiyongera k’ubwitabire bw’abakoresha ibi bizamini buri mwaka, harimo kuba iyi laboratwari mu bihe bitandukanye yarakoze ubukangurambaga bushishikariza abaturarwanda kugana serivisi zitandukanye itanga zirimo n’iyi yo gupimisha ikizamini cya DNA.
Gusa mu kwirinda ibibazo bimwe ba bimwe byaterwa no gukoresha iki kizamini mu buryo bubonetse bwose, mu mahame agena itangwa ryayo mu Rwanda harimo ko umugabo ushaka gupimisha umwana ngo yemeze ko ari uwe, aba agomba kuzana na nyina w’uwo mwana bagasinyira ko bombi bakoresheje icyo kizamini ku bushake.
Mu Rwanda igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha DNA ku buryo butihutirwa ni 89,010 Frw, iki gihe ibisubizo biboneka mu minsi itarenze irindwi (iyo yabaye myinshi), ubwo ni ukuvuga ko gupima umugabo n’umwana ngo hemezwe ko ari uwe hishyurwa 178,020 Frw.
Naho iyo ushaka iyi serivisi mu buryo bwihutirwa ushaka ibisubizo mu masaha 24, ku muntu umwe ni 142,645 Frw, bisobanuye ko umugabo n’umwana bombi ikizamini bakorewe bishyura 285,290 Frw.
- Abagabo baburiwe
Abaharanira uburenganzira bw’abana bagaragaza ko uku kwiyongera kw’abapimisha DNA, biri gushyira mu kangaratete ubuzima bw’abana nyuma yo gusohoka kw’ibizamini, bikagaragara ko abo byari bizwi ko ari ba Se atari ko biri.
Umugenzuzi w’Uburenganzira bw’Umwana ku Rwego rw’Igihugu akaba n’Umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda z’Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, avuga nubwo mu Rwanda nta mubare munini w’abakoresha ibi bizamini ariko abagabo bakwiye kwitwararika kugira ngo uburenganzira bw’umwana budahungabanywa.
Yongeyeho ko n’igihe wakwiyongera bikanagaragara ko umugabo asanga umwana atari uwe, imyanzuro ikurikiraho iba ikwiye gufatwa ariko harindwa abana, ntibandagazwe kuko bibangiriza ubuzima.
Ati: Ni ukwirinda kubandagaza ni cyo kintu cya mbere, niba ari no gutandukana ari wo mwanzuro, wafatwa n’abo bashakanye bagatandukana binyuze mu mategeko, ariko bitabangamiye ba bana.
Murwanashyaka yavuze ko atari byiza kuba umugabo wasanze umwana atari uwe yatangira kubivugira ku mbuga nkoranyambaga, ashyiraho n’amafoto y’uwo mwana, kugenda abivuga mu bantu, gutoteza umwana ndetse n’ibindi bibi yamukorera.
- Bite mu Karere?
Mu bihugu nka Uganda hamaze iminsi hari inkundura y’abagabo bapimisha ibizamini bya DNA/ADN ndetse abenshi mu babikora bagasanga abana atari ababo.
Polisi yo muri icyo gihugu yatangaje ko iyo uwo mugabo wakoresheje ikizamini atahuye ko atari we Se, ahita areka inshingano zo kumwitaho ngo amukorere ibyo amugomba byose nk’umubyeyi.
Uru rwego rwihanangirije abantu batangaza imyirondoro y’umwana mu gihe ibizamini byagaragaje ko uwari uzwi nka se atari we, kuko na byo bidaha umwana umutekano.