RD-Congo: Imitwe yitwaje Intwaro yibasiye abaharanira uburenganzira bwa Muntu

0Shares

Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abantu 5 biciwe muri Teritwari ya Kiwanja n’abakekwa kuba Abarwanyi b’umwe mu Mitwe yitwaje intwaro yo muri ako gace.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye icyo gikorwa ivuga ko ihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano ku bakozi bayo no kubatuye ako gace muri rusange.

Mw’itangazo ryashyizwe hagaragara rikanasomerwa imbere y’abanyamakuru i Kiwanja mu teritware ya Rutshuru mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zivuga ko zibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Ibi bije nyuma yuko abantu 5 bishwe muri sheferi ya Bwito muri iyo teritware mu gihe cy’iminsi 2 gusa harimo 4 bakorera sosiyete sivile yo muri iyi teritware n’andi mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu.

Aba bishwe ubwo bari bavuye mu nama yari yahamagajwe n’ishyirahamwe ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu ku rwego rwa teritware ya Rutshuru.

Ibi byemejwe Patrick Ricky Paluku, uhagararariye ishyirahamwe ADDH (Association des défenseurs des droits de l’homme) mu teritware ya Rutshuru

Undi utashatse ko izina rye rimenyekana kubera impamvu z’umutekano we yabwiye ijwi ry’Amerika ko gucecekesha abaharanira uburenganzira bwa muntu bigira ingaruka zikomeye k’ubuzima bw’abaturage.

Imitwe itungwa urutoki kuba izengereje abaharanira uburenganzira bwa muntu irimo M23, CMC Nyatura, Mai-Mai n’abandi bose biswe Wazalendu.

M23 ku ruhande rwayo ishinja CMC Nyatura, Mai-Mai kuba ari yo yibasira icyo gice cy’abaturage. Ariko ibivugwa na M23 biterwa utwatsi na Jules Mulumba, umwe muyobozi b’imitwe ya Wazalendu yishyize hamwe mu

Hagati aho, abanyamakuru bakorera mu duce turimo imirwano mu ntara ya Kivu ya ruguru na bo ntiborohehewe. Ibi byateye radiyo zitandukanye gufunga imiryango bagahungira mu mujyi wa Goma n’ahandi hagaragara umutekano.

Kuva aho imirwano yuburiye mu burasirazuba bwa RDC hagati ya FARDC na M23, teritware ya Rutshuru yakomeje kuba indiri y’ubwicanyi bw’abaturage.

Mu cyumeru gishize abarenga 10 biciwe muri ahitwa Bungushi aho kugeza n’ubu impande zose zitana ba mwana kuri ubu bwicanyi bw’abasivile. (VoA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *