Muri Australia havumbuwe Igikeri bikekwa ko aricyo kinini kuruta ibindi ku Isi

0Shares

Abashakashatsi bo muri Leta ya Queensland mu Majyaruguru ya Australia bavumbuye Igikeri kinini cyane ku buryo abantu babanje kukitiranya n’ibindi bintu, ibi bikaba byafashwe nk’ibidasanzwe mu mateka y’Ibinyabuzima mu Isi.

Iki Gikeri cyasanzwe mu ishyamba ry’inzitane, gikubye inshuro esheshatu ubunini bw’Igikeri gisanzwe kuko gipima ibiro 2,7.

Cyahimbwe “Toadzilla” kubera ubunini bwacyo ndetse cyahise kivanwa muri iryo shyamba nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Ubwo umurinzi wa Pariki, Kylee Gray yakibonaga bwa mbere ntiyashoboraga kwizera neza ibyo yabonaga.

Uyu mugore yabwiye Ibiro bishinzwe amakuru muri Australian ati “ Sinigeze mbona ikindi kinini gutya Nabonaga ari nk’umupira w’amaguru ufite amaguru. Twahise tukita Toadzilla”.

Kylee n’ikipe ye bafashe iki gikeri bikekwa ko ari ikigore bakijyana aho bakorera.

Kugeza ubu igikeri kinini kizwi ni icyiswe Prinsen cyapimaga ibiro 2, 65, cyabonetse muri Sweden mu 1991.

Kylee avuga ko iki babonye cyaba cyarabyibuhijwe no kurya inigwahabiri, ibikururanda n’ibinyamabere bito bito.

Ibikeri byajyanywe bwa mbere muri Australia mu 1935; ubu bibarirwa hejuru ya Miliyari ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *