DR-Congo:“Ni muramuka mugabye Igitero kuri M23 muzabona uko Intama zambarwa” – Gen Makenga

0Shares

Umuyobozi w’Umutwe wa Gisirikare wa M23, Gen Sultan Makenga, yatangaje ko mu gihe cyose Ingabo za Leta ya Congo zaba zibashotoye, intambara izarota, ashimangira kandi ko ibyo gushyirwa mu nkambi bimaze igihe bivugwa n’ubuyobozi bwa Tshisekedi bitareba uyu mutwe.

Makenga n’abasirikare be bakuru bakambitse mu mashyamba ya Jomba muri Rutshuru. Ni mu gihe igisirikare cya Congo kiri kwisuganya mu buryo bukomeye, aho bivugwa ko mu minsi ya vuba hari igitero simusiga giteganyijwe kizagabwa kuri uyu mutwe.

Hari amakuru ko abarwanyi ba FDLR basigaye bakorana n’Ingabo za Congo bakomeje kwegera ibirindiro bya M23 mu gice kitagomba kubamo abarwanyi cyagenewe Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF.

Ni mu gihe FDLR ikomeje gushinjwa gukorana na FARDC mu rugamba rwo guhangana na M23.

Gen Makenga yatangarije abanyamakuru ko amagambo Guverinoma ya Congo imaze igihe ivuga ajyanye no kwambura intwaro abarwanyi be no kubashyira ahantu hamwe mu nkambi, ari ukuyobya uburari kuko hari ibyo leta ya Tshisekedi yirengagiza.

Yatanze urugero ku Nama y’Abakuru b’Ibihugu bo muri EAC yabaye muri Gashyantare, avuga ko ibireba M23 yabikoze, ariko Guverinoma ya Congo yo ibirenza amaso.

Ati “Ibyo ni uguhagarika imirwano, gusubira inyuma kwa M23 ndetse n’ibiganiro hagati ya Guverinoma na M23. Mu cyubahiro tugomba abakuru b’ibihugu, M23 yakoze ibyo yasabwaga mu gihe itegereje ibiganiro aho tuzaganira ku mpamvu muzi z’amakimbirane. Icyo nakubwira ni uko ibyo byo gushyirwa mu nkambi ntabwo bitureba na gato.”

Umusirikare wa M23 witwa Lt Col Alfred Musubao Muriro aherutse kugaragara mu mashusho ya Kivu Press Agency ko abwira abasirikare be ko bagomba kuba maso kuko abarwanyi ba FDLR bakomeje kubasatira.

Akomeza avuga ko “umwanzi nta mbaraga afite, naza mukubite.” Yongeraho ati “Twiteguye kurwana intambara, ntabwo ari ukuyikunda ariko nibadutera mu birindiro byacu, nta bindi, tuzakora ibishoboka byose mu kwirwanaho.”

Lt Col Muriro yavuze ko bakomeje gusaba Leta ko baganira ku bibazo bihari bakabibonera umuti mu mahoro, ariko bisa n’aho urundi ruhande icyo rushaka ari intambara gusa.

Ku rundi ruhande Guverinoma ya Congo ivuga ko yiteguye kurwanya M23 mu buryo bwose, ku buryo yigarurira ibice byose uyu mutwe wari warafashe. Makenga yavuze ko niba Congo ishaka amahoro, nabo bazayakurikiza, ariko niba ishaka intambara, nta kintu kizayibuza kubaho.

Ati “ M23 irahari, mu gihe bazaba barangije imikino yabo, M23 izafata inshingano zayo. Ni ibyo. Turi abanyamahoro, dushaka amahoro, ibyo bashaka ni byo tuzakora, niba bashaka amahoro, twembi tuzaharanira amahoro, niba bashaka intambara, ubwo tuzarwana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *