Abashoferi b’amakamyo basabwe gufata iya mbere mu gukumira impanuka

0Shares

Gahunda y’Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’, kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga bwakomereje mu bashoferi batwara amakamyo, bagaragarizwa uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Ubwo yaganirizaga abashoferi bibumbiye muri Koperative y’abatwara amakamyo aremereye mu Rwanda (UHTDRC) n’abandi bakura imizigo hanze y’igihugu, i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerald Mpayimana yabashishikarije guhora bibaza icyo bakora kugira ngo birinde impanuka.

Yagize ati:”Umwuga mukora ubafitiye akamaro hamwe n’imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange. Iyo mwubatse imiryango n’igihugu kiba kiyubatse bityo mufite uruhare mu iterambere ry’igihugu. Mukora ingendo ndende mutwaye amakamyo, ni ngombwa ko muzirikana ubuzima bwanyu n’ubw’abandi muhurira muri izo ngendo mwirinda impanuka kandi mwibaza icyo mwakora kugira ngo umuhanda urusheho gutekana.”

Buri mwaka isi yose itakaza abantu bagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 300, bazize impanuka zo mu muhanda nk’uko bitangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS).

Mu mezi atandatu, kuva uyu mwaka watangira mu Rwanda, abagera kuri 380 bamaze guhitanwa n’impanuka, zakomerekeje mu buryo bukomeye 340 n’abagera ku 4000 bakomeretse byoroheje.

ACP Mpayimana yagaragarije abashoferi ko ikibazo cy’impanuka ari ikibazo gikomeye bityo ko bagomba kumva ko ari bo bireba buri gihe batwaye kugira ngo kibashe kuvugutirwa umuti.

Ati: “Inyinshi mu mpanuka ziterwa n’uburangare aho usanga abashoferi bagenda nabi mu muhanda ntibubahirize gusiga intera hagati y’ibinyabiziga no kuringaniza umuvuduko, abavugira kuri telefone batwaye n’abatwara banyoye ibisindisha. Ni inshingano zanyu kwirinda uburangare n’andi makosa yose yateza impanuka kuko iyo zibaye zihitana ubuzima zikanangiza byinshi.”

Umuyobozi wa Koperative y’abatwara amakamyo Bagirishya Hassan, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mwanya yafashe wo kubibutsa inshingano zabo mu muhanda yemeza ko bazikurikije neza, byarinda igihombo gikomoka ku mpanuka.

Ati: “Ni byiza kuba Polisi yaje kuduhugura nk’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya umupaka no kutwibutsa bimwe mu bibangamira umutekano wo mu muhanda. Bitewe n’imirimo n’aho dukorera hari abatabashije kuboneka ariko tuzakomeza gutwara ubutumwa kugira ngo buri wese atange umusanzu we mu guharanira umutekano wo mu muhanda.”

Ingabire Jean, umwe mu bashoferi umaze imyaka 21 atwara ikamyo, yavuze ko hari bamwe mu bashoferi bagaragaza imyitwarire mibi irimo gutwara bananiwe cyangwa banyoye ibisindisha ariko ko Gerayo Amahoro ibafashije kuzajya bahora bitwararika kandi bibutsa bagenzi babo kwirinda icyateza impanuka.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco, bwatangijwe mu mwaka wa 2019 buza guhagarikwa nyuma y’ibyumweru 39 mu mwaka wa 2020, bitewe n’icyorezo cya COVID-19, bukaba bukomeje hirya no hino mu gihugu nyuma yo kongera gusubukurwa mu kwezi k’Ukuboza 2022 [Police]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *