Isesengura: Uko Inama mpuzamahanga zahinduye ubukungu bw’u Rwanda mu myaka 29 ishize

0Shares

Abasesengura ubukungu ndetse n’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo, amahoteli n’amaresitora, bagaragaza ko inama mpuzamahanga zagize uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu myaka 29 ishize rwibohoye.

Mu rugendo rwo kwibohora mu rwego rw’ubukungu mu myaka 29 ishize, u Rwanda rwubatse ubushobozi mu guteza imbere ubukerarugendo ahanini bushingiye ku nama mpuzamahanga.

Hubatswe ibikorwaremezo bitandukanye birimo amahoteli ndetse n’inzu zakirirwamo izo nama.

Iterambere ry’urwo rwego ni kimwe mu bigaragazwa nk’ibyagize uruhare runini mu gahanga imirimo mishya ndetse no gutanga akazi ku rubyiruko rutandukanye.

Raporo ngarukamwaka y’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) igaragaza ko mu mwaka wa 2022, u Rwanda rwakiriye abashyitsi baturutse hanze bangana na 1,105,460, aho 60% byabo baje baturuka mu bihugu bya Afurika, aho kandi 47.5% byabo bari baje muri bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.

Ibi bihuzwa n’ubwiyongere bw’ishoramari ry’amahoteli n’amaresitora nka kimwe mu byunganira uru rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama mpuzamahanga zibera mu Rwanda.

Urwego rw’amahoteli ndetse n’amaresitora ni rumwe mu rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukerarugendo bushingiye ku nama. Bamwe mu bakora muri uru rwego bagaragaza inyungu bakura muri uku kwakira inama mpuzamahanga zibera mu Rwanda.

Ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga zibera imbere mu gihugu, ni rumwe mu zagize uruhare rutaziguye mu izahuka ry’ubukungu bw’igihugu bwari bwarashegeshwe n’icyorezo cya Covid19.

muri rusange mu mwaka wa 2021 uru rwego rwinjirije igihugu asaga miliyoni 164 z’amadorali ya Amerika angana n’igipimo cya 171.3%. Mu mwaka ushize wa 2022 umusaruro waje kuzamuka ugera kuri miliyoni 445 z’amadorali ya Amerika.

Umushakashatsi mu by’ubukungu Kwizera Seth, ashimangira uruhare rw’uru rwego mu kongera ishoramari ry’imbere mu gihugu.

Mu myaka 5 ishize uru rwego rwagiye rukura umunsi ku wundi, nk’aho muri 2017 u Rwanda rwakiriye abashyitsi barenga 28,000 bari bitabiriye inama mpuzamahanga, byinjiriza igihugu asaga miliyoni 43 z’amadorali ya amerika.

Mu mwaka wa 2022 ho u Rwanda rwakiriye abasaga 35,000 bitabiriye inama n’ibikorwa 104 bitandukanye byahabereye harimo n’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverimo biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM) yitabiriwe n’abasaga 5,000, bikaba byarinjirije igihugu asaga miliyoni 62 z’amadorali ya Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *