Ni amabwiriza yasohotse ku wa 26 Kamena 2023 yerekeye imenyekanisha ry’amafaranga cyangwa inyandiko mvunjwafaranga zishyurwa uzifite byambukiranya umupaka.
AyaRwa mabwiriza y’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari, Gashumba Jeanne Pauline, yerekeye kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi, uburyo bwo kumenyekanisha cyangwa gutanga amakuru ku mafaranga cyangwa inyandiko mvunjwafaranga zishyurwa uzifite byambukiranya imipaka.
Agenga umuntu utwara mu mufuka, mu mudoka cyangwa mu mizigo ye amafaranga cyangwa inyandiko mvunjwafaranga zishyurwa angana cyangwa arenze ikigero giteganywa n’aya mabwiriza, mu gihe yinjira cyangwa asohotse mu ifasi ya Repubulika y’u Rwanda.
Biteganywa ko umenyekanisha ayo mafaranga ari umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko, cyangwa uri munsi yayo iyo adaherekejwe n’umubyeyi we, umurera cyangwa n’undi muntu.
Amabwiriza akomeza ati “Umuntu wambukiranya umupaka atwaye amafaranga cyangwa inyandiko mvunjwafaranga zishyurwa uzifite, agaciro kabyo kangana cyangwa karenze 10.000.000 Frw cyangwa bingana na byo mu bundi bwoko bw’amafaranga, yinjira, anyura cyangwa asohotse mu ifasi ya Repubulika y’u Rwanda, akora imenyekanisha ry’ukuri cyangwa agatanga amakuru akwiye ku rwego rubifitiye ububasha.”
- Ubeshye ahita akurikiranwa
Aya mabwiriza ateganya ko iyo hari umuntu utwara amafaranga ukoze imenyekanisha cyangwa utanze amakuru atari ukuri cyangwa udakoze imenyekanisha cyangwa udatanze amakuru, umukozi w’urwego rubifitiye ububasha ahagarika utwaye amafaranga cyangwa inyandiko mvunjwafaranga yishyurwa uyifite akanabifatira mu gihe kitarenze amasaha abiri kugira ngo hafatwe ikindi cyemezo.
Icyo gihe “asaba umuntu utwara amafaranga amakuru ajyanye n’inkomoko y’ayo mafaranga cyangwa inyandiko mvunjwafaranga yishyurwa uyifite n’icyo bigiye gukoreshwa”.
Icyo gihe kandi “ahita aca uwakoze imenyekanisha cyangwa uwatanze amakuru atari ukuri ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na 5% y’amafaranga cyangwa y’agaciro k’inyandiko mvunjwafaranga yishyurwa uyifite yari atwaye, bitabangamiye ibihano mpanabyaha.”
Iyo hazabu ishyirwa mu kigega cya Leta. Urwego rubifitiye ububasha rumenyesha Urwego ibyabaye n’icyemezo cyafashwe mu gihe kitarenze iminota 30.
- Iyo habayeho gukeka iyezandonke bihindura isura
Amabwiriza ateganya ko iyo habayeho gukeka iyezandonke (kubona amafaranga mu buryo budasobanutse), gutera inkunga iterabwoba, gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi cyangwa ibyaha bifitanye isano na byo, umukozi w’urwego rubifitiye ububasha ahagarika utwaye amafaranga cyangwa inyandiko mvunjwafaranga yishyurwa uyifite, akabifatira kandi akamenyesha Urwego uko gukeka kwabaye mu itwarwa ryambukiranya imipaka mu gihe kitarenze iminota 30.
Akomeza “Asaba umuntu utwara amafaranga amakuru ajyanye n’inkomoko y’amafaranga cyangwa iy’inyandiko mvunjwafaranga yishyurwa uyifite n’icyo bigiye gukoreshwa; kandi ashyikiriza ikirego Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu gihe kitarenze amasaha atatu iyo hari impamvu zikomeye zituma hakekwa iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba, gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi cyangwa ibindi byaha bifitanye isano na byo.”
Iyo umukozi w’urwego rubifitiye ububasha abonye nta mpamvu zifatika zituma akeka iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba, gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi cyangwa ibindi byaha bifitanye isano na byo, asubiza amafaranga cyangwa inyandiko mvunjwafaranga yishyurwa uyifite utwara amafaranga.
Icyo gihe Urwego rubifitiye ububasha rwoherereza raporo Urwego imenyekanisha ryakozwe cyangwa amakuru yatanzwe n’umuntu utwara amafaranga, mu gihe kitarenze iminsi ibiri rukoresheje uburyo bwose bw’itumanaho bwemewe n’amategeko. (Rwanda Financial Intelligence Centre, IGIHE & THEUPDATE)