Rwanda – Seychelles: Perezida Kagame na Ramkalawan biyemeje gukorera hamwe mu rwego rwo guteza imbere abaturage b’Ibihugu byombi

0Shares

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda na Seychelles ari Ibihugu bihuje ikerekezo kimwe cyo kuzamura iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage babyo.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije i Victoria ku murwa mukuru wa Seychelles tariki ya 28 Kamena 2023, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri ari hamwe n’Umufasha we Madamu Jeannette Kagame.

Ni urugendo yari yatumiwemo nk’Umushyitsi w’Imena, mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’Ubwigenge ku nshuro ya 47, wizihijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena 2023.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame na Madamu bari abashyitsi b’imena mu birori byo kwizihiza imyaka 47 iki gihugu kimaze kibonye Ubwigenge.

Perezida Kagame na Madamu bakigera muri Seychelles, bakiriwe na Perezida w’iki gihugu Wavel Ramkalawan n’Umufasha we Linda Ramkalawan.

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro mu muhezo, byakurikiwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane hagati y’Ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono, akubiye mu nzego zirimo; Ubuzima, Igisirikare n’Umutekeno, iyubahirizwa ry’Amategeko, Ubuhinzi, Ubukerarugendo n’ibijyanye na Visa.

Nyuma y’isinywa ry’aya masezrano, Perezida Kagame yashimangiye ko Seychelles n’u Rwanda bifite intego yo gukorera abaturage bakagera ku iterambere n’imibereho myiza.

Yagize ati:“Ibihugu byacu bifite ikerekezo kimwe cyo guteza imbere abaturage, ariko byose bikubakira kugukorana intambwe imwe ku yindi n’abafatanyabikorwa b’aba abo mu Karere n’ahandi”.

Yunzemo ati:”Ibiganiro nagiranye na mugenzi wange Ramkalawan bishingiye ku kubakira ku mubano mwiza urangwa n’ubucuti no gushimangira kurushaho guteza imbere ubutwererane mu nzego zifitiye Ibihugu byombi akamaro”.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Nteko ya Seychelles, yagaragarije abari bagize ko, mu gihe umugabane wa Afurika ukomeje gutera imbere, gushyira hamwe ari ingenzi.

Ati:“Mu gihe Afurika ikomeje gutera imbere, kwishyira hamwe kw’Akarere n’ingenzi. Bimwe mu bibazo duhura nabyo byambukiranya Imipaka, byakemurwa ku bw’ubufatanye”.

“Ibihugu byacu bihuriye ku kuba abanyamumuryango ba Commonwealth na Francophonie. Binyuze muri iyi miryango, dufite uburyo bwo guharanira guhuza inyungu zacu n’uko tubona ibintu”.

Muri uru ruzinduko kandi, Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Seychelles, Linda Ramkalawan.

Bombi bakaba baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere Urubyiruko n’Abagore.

Ni inshuro ya kabiri Perezida Kagame asuye Seychelles, mu gihe mugenzi we Ramkalawan aherukaga mu Rwanda muri Kamena 2022, ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *