Ku masaha y’Umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nibwo Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryavuze kuri uyu wa 28 Kamena 2023, hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko nomero 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere cyane cyane mu ngingo yaryo ya 29, Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro isheshwe, hakaba hahyizweho Bwana Mulindwa Prosper, nk’Umuyobozi w’Akarere by’agateganyo.
Inama njyanama y’aka Karere yari iyobowe na MUGWANEZA Gloria Nadine.
Ibyo twamenya ku Karere ka Rutsiro
- Umurwa w’Umubyeyi Bikira Mariya kuri Crete Congo Nil
- Akarere gakora ku Kiyaga cya Kivu 50%
- Amashyamba y’amaterano: 10 395 Ha afite nibura 136‘629,01 m3
- Amashyamba ya kimeza + inkengero: 3 706,5 Ha
- Ubukerarugendo: Amashyamba 2 ya cyimeza ( Pariki y’Igihugu Gishwati-Mukura )
- Inzira z’ubukerarugendo (Touristic trails): Congo Nil trail & Rutsiro Riverside trail
Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’Iburengerazuba.
Icyicaro cy’akarere kiri mu murenge wa Gihango, Akagari ka Congo-nil Umudugudu wa Nduba
Amakuru yanyu ni sawa cyane