Urukiko mu gihugu cya Kenya rwategetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Bwana Mutua Alphred kwimura Ubwiherero bwo mu Nzu atuyemo mu gihe kitarenze Iminsi 45.
Yategetswe gukora ibi nyuma y’uko ajyanywe mu Nkiko n’Umuturanyi we Felicita Conte, amurage ko yubatse ubwiherero ahateganye n’Icyumba cye cyo kuriramo. Bityo ko umwuka mubi uhasohoka umubuza amahwemo.
Imyanzuro yafashwe nyuma y’Imyaka 5, kubera ko Conte yari yagannye Inkiko mu 2018.
Conte asobanurira Umucamanza wo mu Rukiko rukurikirana imanza z’Ibidukikije n’Ubutaka, Millicent Odeny, amubwira ko ubwo bwiherero busohora Umunuko udashobora kwihanganirwa.
Yagize ati:”Mu gihe nagezaga ikibazo cyanjye ku buyobozi w’Umudugudu mubwira ibihakorerwa, ibyo byabaye nk’ibisa n’ibihagaritswe ariko nyuma y’igihe gito byongera kugaruka”.
Mu myanzuro Odeny yafashe yemeranyijwe na Conte ko koko ubwo Bwiherero bwashyizwe hafi y’aho afatira amafunguro.
Yemera ko bibangangamye, uwo Mucamanza yahise ategeka ko vuba na bwangu bugomba kwimurwa bitarenze Ukwezi n’Igice.
Ibi bikaba bigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 08/06/2023 ubwo Imyanzuro y’Urukiko yasomwaga.