Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na sosiyete y’ubucuruzi ya Vivo Energy yo kuzana bisi zitwara abagenzi zirenga 200 zikoresha amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali, ndetse bahamya ko mu mezi make ari imbere ibisabwa byose ngo zitangire gukora bizaba byamaze gukorwa.
Mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 harimo uwo gukemura vuba ikibazo cy’imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z’imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n’abagenerwabikorwa.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko iki kibazo cyagarukwagaho n’abantu benshi bigaragara ko imirongo muri za gare iba ari miremire by’umwihariko mu masaha yo gusoza akazi no kugatangira.
Icyo gihe Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hagiye kuzanwa bisi 300 zo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali
Minisiteri y’Ibikorwaremezo ifatanyije na Vivo Energy bakoze ubushakashatsi ku buryo umujyi wa Kigali wakoreshwamo bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Amasezerano Leta y’u Rwanda yasinyanye na Vivo Energy kuri uyu wa 22 Kamena 2023, ateganya ko Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Umujyi wa Kigali, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, arimo ko bazafatanya kuzana bisi zirenga 200 zikoresha amashanyarazi, kubaka sitasiyo zizajya zikoreshwa mu kongera umuriro muri batiri n’ububiko bw’ibizajya byifashishwa mu gusana ibyangiritse.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko uyu mushinga uzatuma urwego rwo gutwara abantu rurushaho kunoga kandi bikazana impinduka mu iterambere ry’Umujyi wa Kigali.
Ati ”Biba ari byiza iyo ufite umushoramari usanzwe akorera ubucuruzi mu Rwanda agashaka kongera ishoramari rye. Bigaragaza icyizere ku gihugu na gahunda zishyirwaho. Twishimiye ubu bufatanye buzazamura urwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuko Umujyi wa Kigali ukataje mu iterambere. Twiyemeje ko uyu mushinga ugomba kujya mu bikorwa.”
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Vivo Energy muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Hans Paulsen yatangaje ko bishimiye gufatanya n’u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n’ibinyabiziga.
Ati “U Rwanda rufite intego yo guteza imbere ubukungu butabangamira ibidukikije, izafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku baturage no ku bukungu. Dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, twishimiye gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu gutuma Umujyi wa Kigali ugera ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ya C02 no guteza imbere gahunda y’imodoka zikoresha amashanyarazi.”
“Gutangira gukoresha bisi zikoresha amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali ntibizagira uruhare mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu mu buryo burambye gusa, ahubwo ni umushinga uzaba urugero indi Mijyi yose ya Afurika ishobora gukurikiza.”
Paulsen yashimye uburyo Leta y’u Rwanda yorohereza abashoramari baza mu gukorera mu gihugu, anashimira inzego zitandukanye zakoze amanywa n’ijoro ngo uyu mushinga ube ugeze ku rwego rwo gutangira.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro, yatangaje ko iri shoramari rizagira uruhare mu kubaka urwego rw’ubwikorezi rutajegajega.
Ati “Twishimiye ubu bufatanye bwo gushora imari muri bisi zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo guteza imbere gutwara abantu mu buryo bwa rusange, ariko icy’ibanze ni ukubaka ibirambye. Dushyize ingufu mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije no kwimakaza ibinyabiziga bitabangamira ibidukikije kuri bose.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yahamije ko ibyangombwa byose bisabwa ngo izi bisi zitangire gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali bizaba byamaze gushyirwaho mu mezi make ari imbere.
Ati ”Dushyize imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga kuko uzoroshya uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali. Ibikenewe byose ngo izi bisi zikoresha amashanyarazi zize kandi zitangire gukora bizaba bihari mu mezi make ari imbere.”
Muri werurwe 2023 Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko imodoka zitwara abagenzi zagabanutseho 32%, kuko izishaje zitagiye zisimbuzwa, bitewe n’ibibazo bitandukanye abafite kompanyi zitwara abagenzi bahuye na byo mu myaka itanu ishize.
Mu mwaka wa 2018 imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zari 475, ariko mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 zari zigeze kuri 327. (MINICOM, RDB, Vivo Energy, THEUPDATE, IGIHE, RBA)