Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi mukuru wa Banki ya Singapore (Monetary Authority of Singapore -MAS), bwana Ravi Menon yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul mu biro bye Village Urugwiro.
Bwana Ravi Menon ari mu Rwanda nk’umwe mu bateguye inama y’ihuriro ‘Fin Tech’ riganira kuguteza uburyo bw’imari bugera kuri bose.
Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ibiganiro by’impande zombi byibanze ku guteza imbere uburyo bw’imari budaheza.
Perezida Kagame yakiriye Ravi Menon mu gihe guhera tariki ya 20 Kamena 2023, mu Rwanda hateraniye inama y’ihuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa muri Banki n’ibigo by’imari yiswe ‘Inclusive Fintech’.
Iyi nama yateguwe n’Igicumbi mpuzamahanga cya Serivisi z’imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC) ku bufatanye n’Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’Ikoranabuhanga rikoreshwa mu Bigo by’imari na za Banki.
Igamije kurebera hamwe icyakorwa mu kwimakaza ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z’imari kubatuye Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko Ikoranabuhanga riri gukoreshwa muriBbanki n’ibigo by’imari riri kwihutisha impinduka mu Ikoranabuhanga muri Afurika kandi ko umusaruro waryo wigaragaza haba mu guhanga imirimo myinshi, ubukire n’amahirwe ku mugabane wose.
Gusa, Perezida Kagame yunzemo ko rikwiye kugera kuri bose cyane cyane Umugore kuko akiri inyuma.
Muri iyi nama y’iminsi itatu, hazaganirwa ku kubaka isoko ry’imari n’imigabane hagamijwe kwihutisha kugeza serivisi z’imari kuri bose.