Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe kitarenze imyaka ine ibikorwa byo kwandika abaturage no gutanga indangamuntu uko byari bisanzwe bikorwa bizasimburwa no gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga.
Itegeko n° 029/2023 ryo ku wa 14/06/2023 rigenga iyandikwa ry’abaturage muri sisitemu imwe y’Igihugu y’Indangamuntu koranabuhanga, SDID, riteganya ko iyi ndangamuntu koranabuhanga atari itegeko kuyigendana kandi ikazahabwa buri muntu uzaba uri ku butaka bw’u Rwanda.
SDID ni iki?
Sisitemu y’Igihugu y’Indangamuntu Koranabuhanga (SDID) ni Sisitemu ihurizwamo amakuru ajyanye n’ibiranga umuntu, ikaba ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru y’abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda, harimo Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda mu gihe gitoya (yo
bakeneye serivisi), abimukira n’abadafite ubwenegihugu baba mu Rwanda.
Indangamuntu koranabuhanga izahabwa abantu bose kuva ku mwana ukivuka kugeza ku bakuru ndetse n’Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda.