Abayoboke 64 b’Idini rya Good Need International rya Paul Makenzie ukirikiranwe n’Ubutabera nyuma yo gusanga Ibyobo rusange byahambwemo abantu mu Isambu y’Urusengero bahagaritse kwiyicisha Inzara.
Aba bapfuye byemejwe ko baguye kuri uru Rusengero bazira kwiyicisha Inzara ngo bajye mu Ijuru guhura na Yezu/Yesu, nk’uko uyu muyobozi w’iri Torero yabibategekaga.
‘Shimo La Tewa’ ni Gereza yo muri Kenya yafungiwemo abayoboke 64 b’idini rya Good News International bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’abantu barenga 100 baguye ku iri Dini ryayoborwaga na Paul Makenzie, aho biyicishije inzara iminsi ine ikurikirana mu rwego rwo kwigaragambya.
Nyuma yo kwemera guhagarika iyo myigaragambyo no gutangira kurya, Urukiko rwa Shangi rwategetse ko abo 64 basubizwa mu Kigo cy’Ubutabazi cya Sajahanadi.
Ikinyamakuru NATION cyo muri iki gihugu cyavuze ko icyemezo cy’Urukiko cyo kuri uyu wa Kane cyategetse ko umwe muri abo bayoboke witwa Feminies Mwoma, wanze kubahiriza aya mategeko, akomeza gufungwa muri Gereza ya Shimo La Tewa.
Uru Rukiko kandi rwategetse ko aba bayoboke bakorerwa Ikizamini cyo kureba uko ubuzima bwabo bwo mu mutwe buhagaze.
Abarekuwe n’uyu wagumye muri Gereza, bakurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwiyambura ubuzima.
Mu Gitabo cy’Amategeko mpanabyaha muri Kenya mu ngingo ya 226, ivuga ko umuntu wese wagerageje kwiyambura ubuzima kubushake abihanirwa kandi agafungwa mu buryo bwemewe n’amategeko.