Iyo utambutse muri tumwe mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, ukubitana n’amazi yanduye ava mu ngo, agasandara mu nzira nyabagendwa.
Kuri uyu wa Kabiri, Umunyamakuru wa THEUPDATE yanyuze muri kamwe mu duce tw’uyu Mujyi, ahura na bamwe mu baturage bavuga ko aya babangamirwa n’aya mazi ndetse rimwe na rimwe hari igihe bayanyereramo iyo bagiye mu ngendo.
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko aya mazi amubangamiye by’umwihariko kuba anyura imbere y’Umuryango we.
Ati:”Uretse kuba wayanyereramo bikakuviramo kuvunika, ni n’amazi y’Umwanda kuko uba wumva bayavanze n’inkari. Rimwe na rimwe usanga atumaho urusazi ku buryo uhagera agatafa ku mazuru bitewe n’umunuko ukabije aba yateje”.
Uretse ahatuye abaturage, iyo utambutse mu duce tw’ahegereye ruhurura, usanga aya mazi yivanze n’ibishingwe bikarushaho guteza Umwanda.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, abaturage basabye ko inzego zishinzwe Isuku mu Mujyi zaguhagurukira, ndetse byaba ngomba buri Rugo rugategekwa gucukura Icyobo kirekire gipfundikiye kikajya gifata aya mazi aho gusandara mu Nzira bidasiganye no kubangamira abagenzi.