Mu Rwanda hashobora kubakwa Ikigo cy’ikitegererezo cy’Imikino Ngororamubiri muri Afurika

0Shares

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino Ngororamubiri muri Afurika Bwana Hamad Kalkaba Malboum, yatangaje ko mu Rwanda hashobora kubakwa Ikigo cy’ikitegererezo cy’Imikino Ngororamubiri muri Afurika.

Ibi yabivugiye mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, mu ruzinduko yagiriye mu Biro bye ku Kimihurura, aherekejwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa na Lt. Col (Rtd) Kayumba Lemuel uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko guhera umwaka utaha wa 2024 irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru Kigali International Peace Marathon rizazamuka mu ntera mu ruhando rw’amarushanwa yo ku rwego rw’Isi muri uyu mukino.

Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Mbere yatangaje ko urugendo rwo gushyira ku yindi ntera isiganwa ku maguru Kigali International Peace Marathon rugomba gutangira mu minsi ya vuba.

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa avuga ko nubwo mu myaka ishize igihembo cyavuye ku bihumbi 4 by’Amadorali kikagera ku bihumbi 20 by’amadorali ku wegukanye umudari wa zahabu muri marato yuzuye, u Rwanda rwiteguye kongera kuzamura icyo gihembo ndetse rugakora n’ibisigaye kugira ngo iryo rushanwa rigera ku rundi rwego.

Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino ngororamubiri muri Afurika Hamad Kalkaba Malboum waje mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize yitabiriye isiganwa ku maguru rya Kigali International Peace Marathon.

Hamad Kalkaba Malboum avuga ko Kigali International Peace Marathon atari isiganwa ry’ingirakamaro ku Rwanda gusa bityo ko rikwiye kuzamurirwa urwego rikarushaho gukura ku Isi yose.

Yagize ati “Ibyo niboneye ejo ni uko Kigali International Peace Marathon ari isiganwa ry’ingirakamaro ku Rwanda mbere na mbere yego ariko ni irushanwa ry’ingenzi cyane kuri Afurika n’Isi ya siporo yose muri rusange. Dukwiye kurizamura kurushaho, tukareshya Isi yose ikaza i Kigali mu irushanwa ry’ubutaha. Nabiganiriyeho na Minisitiri w’Intebe kandi yiteguye kubishyigikira hakongerwa amafaranga y’ibihembo, ishyirahamwe ry’uyu mukino ndetse na Minisiteri ya Siporo nabo bagashyigikirwa kugirango iri rushanwa rigende neza kandi rigere ku rwego rwo hejuru. Nishimiye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe ndetse n’ibyo nagiranye na Minisitiri wa Siporo kandi tuzafatanya guteza imbere siporo muri Afurika ndetse dushyigikire u Rwanda mu guteza imbere siporo mu buzima, mu marushanwa ndetse no mu kubanisha abaturage ngo basangire indangagaciro z’amahoro n’ubusabane.”

  • Mu Rwanda hashobora kubakwa ikigo cy’icyitegererezo mu mikino ngororamubiri

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’imikino ngororamubiri muri Afurika yahishuye kandi ko mu myaka iri imbere mu Rwanda hashobora kubakwa ikigo cy’icyitegererezo mu mikino ngororamubiri, agaragaza Perezida Kagame nk’umuyobozi mwiza ukunda siporo akanayitangira.

Ati “Mbere na mbere ndashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame wemeye kunyakira binyuze kuri Minisitiri w’Intebe tukaganira ku buryo mu Rwanda twahashyira ikigo cyo ku rwego rwo hejuru mu mikino ngororamubiri n’uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwafasha mu iterambere ry’umukino wacu kuri uyu mugabane.”

Irushanwa rya Kigali International Peace Marathon rimaze igihe riri ku rwego mpuzamahanga aho uretse abasiganwa mu rwego rwo kwishimisha bizwi nka run for peace, abanyamwuga bo baryitabira mu rwego rwo gushaka uko buzuza ibipimo cyangwa minima zibahesha itike yo kwitabira amasiganwa yo ku rwego rw’Isi. Dore nk’ubu mu isiganwa ry’uyu mwaka mu basiganwe harimo ababigize umwuga basaga 70 nk’uko Minisiteri ya Siporo yabitangaje.

Bwana Hamad Kalkaba Malboum yahishuye ko mu Myaka iri imbere mu Rwanda hashobora kubakwa Ikigo cy’icyitegererezo mu Mikino Ngororamubiri

 

Image
Abitabiriye Kigali International Peace Marathon banyuzwe n’imitegurirwe yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *