Rwanda: Umuyobozi w’Imikino Ngororamubiri muri Afurika yakiriwe mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

0Shares

Aherekejwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa na Lt. Col (Rtd) Kayumba Lemuel uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Umuyobozi w’Imikino Ngororamubiri muri Afurika, Bwana Kalkaba Malboum yakiriwe mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard.

Mu biganiro byaranze impande zombi, byibanze ku bufatanye bwo guteza imbere imikino Ngororamubiri mu Rwanda.

Hamad Kalkaba Malboum ukomoka mu gihugu cya Kameroni, asanzwe afite inshingano zo kuba Visi Perezida w’impuzamashyirahamwe y’imikino Ngororamubiri ku Isi (World Athletics).

Uretse kuba ayobora izi nzego ziri mu zifite ijambo ku mikino Ngoramubiri mu Isi, ku myaka 72 y’amavuko, Hamad Kalkaba Malboum ayobora Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu gihugu cya Kameroni.

Yakiriwe na Minisitiri Ngirente mu gihe yari ari mu Rwanda aho yitabiriye Marato Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro, yakinwe kuri iki Cyumweru ku nshuro ya 18.

Akoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 41, Umunya-Kenya George Onyancha wari wabaye uwa gatatu mu mwaka ushize, niwe wegukanye iyi Marato, mu gihe mu kiciro cy’abagore, yegukanywe n’Umunya-Ethiopia Muluhebt Tsega akoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 17.

Agaruka kuri iri rushanwa, Lt. Col (Rtd) Kayumba Lemuel uyobora Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:”Ku ruhande rwacu n’inzego twafatanyije kuritegura turashima uko ryagenze. Kuba ryitabiriwe n’abantu basaga 8000 bavuye mu bihugu hafi 50 byo mu Isi, iyi ni intsinzi kuri twe, gusa biraduha n’umukoro wo gukomeza kurinoza kugeza turishyize mu marushanwa 3 ya mbere kuri uyu Mugabane”.

Amafoto

Image
Bwana Kalkaba Malboum yakiriwe mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard 

 

Image
Bwana Kalkaba Malboum ni umwe mu bafite ijambo ku iterambere ry’Imikino Ngororamubiri mu Isi

 

Image
Minisitiri wa Siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa yitabiriye Ibiganiro byahuje impande zombi

 

Image
Hamad Kalkaba Malboum ejo yitabiriye Marato Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro

 

Image
Afatanyije na Lt. Col (Rtd) Kayumba Lemuel, Bwana Kalkaba Malboum batanze Ibihembo ku bakinnyi bahize abandi mu kiciro cy’abagabo

 

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *