Kuri uyu wa 08 Kamena 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi iratangira umwiherero wo kwitegura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika 2023 uzayihuza na Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023 kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.
Mbere yo kwerekeza i Huye, Amavubi azajya akorera imyitozo kuri Sitade yitiriwe Pelé (Kigali Pelé Stadium) i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, mbere yo kwerekeza i Huye tariki ya 14.
Tariki 28 Gicurasi 2023, Umutoza w’ikipe y’Igihugu Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi b’agateganyo bagomba kwerekeza mu Mwiherero mu rwego rwo kubongerera imbaraga ndetse n’andi mayeri y’umukino mbere yo gucakirana na Mambas za Mozambique.
Carlos Alos Ferrer ahanze amaso umukino wa Mozambique, kuko aramutse awutsinze wakomeza kumwongerera ikizere cyo kuzerekeza muri Cote d’Ivoire mu Kwezi kwa mbere k’Umwaka utaha w’i 2024 mu gikombe cy’Afurika.
Agaruka kuri uyu mukino, yagize ati:”Mozambique ni ikipe utapfa kwisukira. Tugomba kuyitegura tutajenjetse, by’umwihariko gutegura mu mutwe abakinnyi bazahangana nayo. Uyu mukino ni igipimo kiza kuri twe. Mu rwego rwo kuwitegura, imyitozo abakinnyi bazakorera mu mwiherero izaba idasanzwe, kuko uyu mukino uvuze byinshi kuri twe muri uru rugendo”.
Yunzemo agira ati:”Ku nshuro ya mbere, tugiye gukinira imbere y’abafana bacu muri uru rugendo rwo gushaka itike yo kuzerekeza muri Cote d’Ivoire. Ndizera ntashidikanya ko umurindi wabo uzadufasha kwitwara neza tukegukana amanota atatu (3)”.
Kugeza ubu, Amavubi ni aya nyuma mu itsinda L aherereyemo n’amanota 2, inyuma ya Mozambique na Benin mu gihe Senegal iriyoboye ndetse yanamaze kubona itike.
Kugira ngo Amavubi abone itike yo kuzerekeza muri Cote d’Ivoire, arasabwa gutsinda imikino 2 asigaranye, uhereye kuri uyu wa Mozambique ndetse n’uwa Senegal uzakinwa muri Nzeri, mu gihe Benin yaba yatakaje amanota 2 mu mikino ifitanye na Mozambique na Senegal.