Kirehe: Ibyihariye kuri TVET yakataraboneka yatwaye asaga Miliyoni 1.5$

0Shares

Abaturage baturiye ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, TVET Musaza) riherereye mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, baratangaza ko hari byinshi bazungukira kuri iri shuri.

Ni ishuri ryuzuye ritwaye amafaranga 1,590,686,579 hatabariwemo ibikoresho bizashyirwamo.

Ryubatse ku buso bungana na hegitari eshatu. Biteganijwe ko rizakira abanyeshuri 600 biga bacumbitse mu kigo n’abandi baziga bataha.

Biteganyijwe ko iryo shuri rya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi ngiro (TVET) rizakira abanyeshuri b’Abanyarwanda n’abandi baturuka mu nkambi y’impunzi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe.

Ishuri TVET Musaza rifite ibyumba by’amashuri 5, ibyumba 4 abanyeshuri bigiramo banakora (Workshops), igikoni n’ikindi cyumba abanyeshuri bazajya bariramo.

Rifite icyumba kinini abakobwa bazajya bararamo n’icy’abahungu hakiyongeraho inyubako y’ubuyobozi. Hari kandi n’ibyumba 2 mpahabwenge (Smart Classrooms) byubatswe muri TVET Musaza.

Aya mashuri yubatswe n’umushinga Jya Mbere uterwa inkunga na Banki y’Isi ugashyirwa mu bikorwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA).

TVET Musaza izigirwamo amasomo y’ubwubatsi, amashanyarazi, ubuhanzi bw’imideri ndetse n’ubukorikori.

Nizeyimana Alphonse utuye hafi n’ahubatswe iri shuri avuga ko rizabateza imbere kuko hagiye kujya haba hari urujya n’uruza rw’abanyeshuri n’abaza kubasura.

Ati: “Iki kigo kizazamo abanyeshuri benshi hiyongereho n’abazajya baza kubasura, bivuze ko abacuruzi bazabona ibyashara natwe tubone akazi.

Njye niteguye gusaba akazi ko gukora isuku mu kigo cyangwa gutekera abanyeshuri, ubwo se urumva iri shuri ritazadufasha kwiteza imbere”.

Ibi abihuriyeho na Uwabagira Clementine uvuga ko na we hari byinshi bazungukira kuri TVET Musaza.

Akomeza avuga ko nk’abahinzi bishimiye kubona aho bazajya bagurishiriza umusaruro wabo.

Nsanzumuhire Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko abafite inzu imbere y’ishuri rya TVET Musaza bazacuruza cyane agasaba ubuyobozi bw’umurenge wa Musaza gushishikariza abacuruzi kuvugurura inzu z’ubucuruzi.

Yagize ati: “Urabona izi nzu ziri imbere y’ishuri ukuntu zitavuguruye, ndasaba ubuyobozi bwacu bw’Umurenge gushishikariza abacuruzi kuzivugurura kuko urebye ishuri ryiza nk’iri ryubatswe mu cyaro cyacu ntabwo ryagombye kuba rituriye santeri ifite inyubako zisa zitya”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwishimira ko umushinga Jya Mbere waje uje gufasha mu bikorwa bihuza impunzi zo mu nkambi ya Mahama n’abaturage bazakiriye.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 58.

Meya wa Kirehe Bruno Rangira, yabwiye itangazamakuru ko uyu mushinga umaze kubaka ibyumba by’amashuri bisaga 70 n’ubwiherero 108.

Avuga ko byafashije mu kugabanya ikibazo cy’ubucucike kikigaragara mu bigo by’amashuri yo mu karere ka Kirehe.

Ati: “Byaradufashije kugira ngo tugabanye ubucucike mu mashuri cyane cyane muri ariya mashuri 10 azengurutse inkambi ya Mahama, aho usanga ubucucike bwari buri hejuru ariko ibyo byumba byaradufashije kugira ngo ubucucike bugabanuke”.

Meya Rangira agaragaza ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yari akenewe mu rwego rwo guha ubushobozi abaturage babo ndetse n’impunzi.

Akomeza agira ati: “Ubu turimo turubaka TVET ebyiri, imwe ni TVET Musaza imaze kuzura, twizera ko umwaka utaha w’amashuri bazatangira kuyigiramo.

Indi ni TVET Bukora ikirimo kubakwa. Twizeye ko bizadufasha impunzi n’abaturage bakiteza imbere”.

Umushinga Jya Mbere uzamara imyaka irindwi kuko watangiye mu 2019 ukazarangira 2026 utwaye asaga miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *