Nyamagabe: Abaforomo n’Ababyaza basabwe kwihangana, gukunda no kunoza Umurimo bakora

0Shares

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Kamena 2023, Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza bo mu Karere ka Nyamagabe bizihije umunsi mukuru wabahariwe ku rwego rw’Akarere, mu muhango waranzwe no gupima Indwara zitandura.

Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byakozwe n’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza. Ku ikubitiro mu Bigo Nderabuzima byose byo muri aka Karere hapimwe Indwara zitandura guhera ku bantu bafite Imyaka 35 kuzamura banagirwa inama zo kuzirinda.

Bamwe mu baturage baganiriye na THEUPDATE, bagaruka ku bikorwa byakozwe kuri uyu munsi, bashimye cyane ibikorwa bitandukanye bikorwa n’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza kuko bibafasha kugira Ubuzima buzira Umuze.

Ayirwanda Joseph umwe mu bipimishije yagize ati:”Naje hano kwipimisha kugira ngo menye uko Umubiri wanjye uhagaze. Izi ndwara ziri kudutwara abantu. Mu rwego rwo kuzirwanya, Abaganga batugira inama yo gukora Siporo, kurya Umunyu muke, kutanywa Isukari nyinshi, kutanywa Inzoga nyishi no kujya twipimisha kenshi gashoboka mu rwego rwo kureba uko ubuzima bwacu buhagaze”.

Nyiranziza Esperance wo mu Gasarenda, yagize ati:”Naje kwipimisha indwara zitandura. Ntabwo twabona aya mahirwe ngo tuyiteshe. Abaganga baraza bakatwegera bakadupima, bakatugira inama kandi ni byiza kuzubahiriza. Iyo wazishyize mu bikorwa, ugaruka kwipimisha usanga hari icyahindutse”.

Bombi (Nyiranziza Esperance na Ayirwanda Joseph), bahurije ku gusaba Leta gukora ibishoboka bakongera Umubare w’Abaganga kuko hari aho bajya kwivuriza bakahirirwa bitewe n’Umubare muto w’Abaganga, ibi bikaba bidindiza iterambere ryabo bidasize no kubura ubuzima.

Ubuzima bw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza bwifashe bute muri aka Karere?

Niyitanga Augustin uhagarariye Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Bitaro by’Akarere bya Kigeme uhuza izi nshingano no kuba umuyobozi wa Sendeka ya bo ku rwego rw’Akarere, yavuze ko muri rusange ababarizwa muri uru rwego babayeho neza nk’abandi Banyarwanda bose bakora akazi kabo neza bishimye, bitanga kandi bakunze ibyo bakora.

Ati:”Mu by’ukuri, Umuforomo, Umuforomokazi n’Umubyaza muri aka Karere ntabwo navuga ko bafite Ubuzima bubi. Ubuzima ni bwiza n’ubwo ntabyera ngo de”.”Dukora akazi neza, twishimye, tunezerewe, dukorera hamwe nk’ikipe mu Bigo Nderabuzima n’Ibitaro”.

Agaruka ku mbogamizi, yasabye Leta n’izindi nzego zibifite mu nshingano kubafasha kuzikemura.

Ati:”Imbogamizi ya mbere dufite ni ugukora Amasaha menshi y’Ikirenga. Hari aho umuntu ashobora gukora Amasaha arenga 60 mu Cyumweru. N’ubwo amasaha yo gukora yegejwe imbere, twe turacyakora asanzwe. Ibi ntabwo tubyinubira kuko hari Ubuvugizi twatangiye mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ndetse twanabugejeje no ku rwego rw’Igihugu”.

Yunzemo agira ati:”Imibereho y’Umuforomo ntabwo iraba myiza kuko iyo ukora Amasaha menshi ntubona umwanya wo kwiyitaho. Umushahara uracyari muke ukurikije ibikenewe hano hanze, ariko dutegereje twizeye ko Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame hari icyo azabikoraho.”

Yasoje ijambo rye asaba ko Agahimbazamusyi ka Performance-Based Financing (PBF) gahabwa Abaganga kahabwa Umurongo kakajya kaza buri Kwezi ndetse kagatangwa mu Bigo Nderabuzima byose kuko byagaragaye ko hari aho gatangwa ahandi ntibikorwe.

Chantal Mutuyimana, Visi Perezida wa 2 muri Sendeka y’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza ku rwego rw’Igihugu wari witabiriye uyu Muhango, yabashimiye uru rwego rw’Ubuzima uburyo rwitanga bidasiganye no gukorana Ubushake mu kazi kabo.

Ati:”Ku munsi nk’uyu, turasabwa gusigasira ibyo twagezeho. Ibi bizadufasha gushyira hamwe no gukomeza guteza imbere Umwuga”.

“Ndabasaba gukunda Umwuga no guharanira kuwuhesha Isura nziza. Gukomeza gukuza Umuhamagaro, kongera Ubumenyi bigamije gufasha kuwukora neza”.

Yasoje agira ati:”Ndabasaba kubaha Abarwayi no gutanga Serivise nziza ku bandi babagana kandi mutabahutaza”.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’ibitaro by’akarere bya Kigeme Dr Nzabonimana Ephraïm yashimiye uruhare abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza bagira mu iterambere ry’ibitaro no kurengera ubuzima bw’abaturage b’akarere ka Nyamagabe n’inkengero zako.

Yagize ati” Ndashimira cyane uruhare rw’abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza bagira mu iterambere ry’ibitaro bya Kigeme, bakoresha imbaraga nyinshi mu kurengera ubuzima bw’abaturage b’akarere n inkengero zako, ariko by’umwihariko mbashimira cyane uburyo dufatanya, tugakorera hamwe byanadufashije kwegukana inyenyeri muri accreditation kunshuro ya 2 twikurikiranya”.

Muri uyu Muhango, hanakinwe Umukino w’Umupira w’Amaguru wahuje Ibitaro bya Kigeme n’Ikipe y’abakinnyi bavuye mu bigo  Nderabuzima bitandukanye byo mu karere ka Nyamagabe urangira  Ibigo Nderabuzima bitsinze 2-1

Amafoto

Dr Nzabonimana Ephraïm Umuyobozi w’ibitaro by’akarere bya Kigeme ashimira ibikorwa bitandukanye abaforomo,abaforomokazi n’ababyaza bakora.

Abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza bitabiriye ibirori ku munsi wabo

Abaturage bo mu Murenge wa Tare bapimwe Indwara zitandura banagirwa inama z’uko bazirinda

 

Abaturage bari baje kwipimisha bahawe amasomo y’uburyo bakwirinda Indwara zitandura

 

Chantal Mutuyimana yasabye ababarizwa muri uru rwego gukunda akazi bakora no kugakora Kinyamwuga kuko bizabafasha kugateza imbere

 

Niyitanga Augustin yavuze ko imbogamizi ziri muri uru rwego bazigejeje ku nzego bireba kandi bizeye Igisubizo kiza mu gihe cya vuba

 

Ikipe y’Umupira w’Amaguru y’Ibitaro bya Kigeme

 

Ikipe y’Umupira w’Amaguru y’Ikigo Nderabuzima cya Ngara

 

Umuyobozi w’Akarere, Niyomwungeri Hildebrand atangiza umukino wahuje amakipe yombi

 

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ngara, Desire Shyaka

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *