Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateraniye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, yemeje ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bazakirirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Rumangabo nyuma yo gushyira intwaro hasi aho kuba mu Kirunga cya Sabyinyo.
Gusa ibijyanye no kuba M23 itazaba ihagarariwe mu itsinda rizasuzuma aho bazacumbikirwa ntibyavuzweho rumwe.
Ni inama yayobowe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Kenya William Ruto, Visi Perezida wa Tanzania Philip Mpango, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr.Edouard Ngirente, ibihugu bya Uganda, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nabyo bikaba byohereje ababihagarariye muri iyi nama.
Perezida Evariste Ndayishimiye atangiza iyi nama nyuma y’ibiganiro byabaye mu muhezo, yavuze ko ibihugu bigize EAC biterana ahanini hagamijwe kureba uko bihagaze mu bijyanye n’amahoro n’umutekano kugira ngo bifashe abatuye ibyo bihugu kubaho batekanye.
Bimwe mu byaranze iyi nama kandi harimo kurahira kw’abanyamabanga bakuru bungirije ba EAC Annet Mtawe Semwemba wo mu gihugu cya Uganda ndetse Adrea Enric wo muri Sudani y’Epfo.
Harahiye kandi abacamanza mu rukiko rw’ubutabera rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barimo Hunter Mugeni wo mu Rwanda wagizwe Visi Perezida w’urwo rukiko.