AFCON2023Q: Nyuma yo guhamagara ikipe y’Igihugu, Carlos Ferrer yasabye abakinnyi gukora igikwiye

0Shares

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kamena 2023, Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Umunya-Esipanye Carlos Ferrer yasabye abakinnyi gukora igikwiye mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri (2) mu itsinda L rusangiye na Mozambique, Benin na Senegal.

Carlos Ferrer yavuze ko n’ubwo amahirwe yo kwerekeza muri iri rushanwa atari menshi, ariko ahari abashijwe kubyazwa umusaruro nta kabuza Amavubi yazisanga muri Ivory Coast muri Mutarama y’Umwaka utaha w’i 2024.

Ni mu gihe u Rwanda rufitanye umukino Mozambique muri uku Kwezi kwa Kamena tariki ya 18 kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye n’umukino wa Senegal uzakinwa muri Nzeri.

Muri uru rugendo rwo gushaka itike yo kuzerekeza muri Ivory Coast, Amavubi amaze gutsinda ibitego 3 gusa mu mikino 4 amaze gukina.

Muri ibyo bitego, harimo icyo Nishimwe Blaise yatsinze Mozambique mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg ubwo Amavubi yagwaga miswi y’ubusa ku busa (0-0) na Mambas.

Nyuma y’uyu mukino, Amavubi yakurikijeho umukino yahuyemo na Senegal, awutsindwa igitego kimwe ku busa (1-0) cyabonetse ku munota wa 95 kuri Penaliti yinjijwe na Sadio Mane mu mukino wabereye i Dakar kuri Sitade yitiriwe Léopold Sédar Senghor.

Ibindi bitego bibiri (2) Amavubi amaze gutsinda muri uru rugambwa byatsinze na Sahabo Hakim na Manzi Thierry mu mikino ibiri (2) yahuyemo na Benin, i Cotonou n’i Kigali.
Gusa, inota rimwe (1) Amavubi yari yakuye kuri Benin mu mukino wo kwishyura haje kuryamburwa, nyuma yo gukinisha Muhire Kevin mu gihe yari afite amakarita y’Umuhondo atabimwemerera.
Ferrer avuga ko Amavubi yitwara neza mu kugarira nyamara gutaha izamu bakaba ibigwari, mu gihe aricyo kihutirwa kuri ubu.

Ati: Tugomba gukora nk’ikipe imwe, uko twugarira dufatanyije, ni nako bigomba kugenda mu gusatira izamu.

Yakomeje agira ati:”Mu myitozo njye n’itsinda dufatanyije gutoza dukoresha abakinnyi, twibanda by’umwihariko mu kubungura andi mayeri yo gutaha izamu ndetse no gukina umukino unogeye ijisho. Gusa, ntabwo birakunda ko bashyira mu bikorwa ibyo tubigisha”.

Ferrer yunzemo ko kugira ngo Amavubi akatisha itike yo kujya muri Ivory Coast asabwa gutsinda imikino ibiri asigaranye, bitaba ibyo agasigara ku rugo.

Ati:”Turasabwa gutsinda imikino ya Mozambique na Senegal, tukizera ko byibuze yabura amanota 2 mu mikino ifitanye na Mozambique na Senegal”.

Amavubi mu Myitozo yakoreye kuri Sitade ya Huye tariki. (Ububiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *