Mu rukundo habamo amayobera menshi. Rimwe na rimwe aya unayasanga mu bubakanye byemewe n’amategeko.
Aha, bamwe usanga bavuga ko baryohewe n’urushako mu gihe abandi bavumira ku gahera abo bubakanye.
Iyo bigeze mu bashakanye, usanga hari abafata umwanzuro woo gucana inyuma, ibizwi nko guhemukirana mu rukundo.
Hari ubwo abakobwa bashukwashukwa n’abiyise abasore nyamara ari abagabo bubatse bafite ingo ndetse n’abana.
Muri iyi nkuru, turaza kurebera hamwe ibyaguhishurira niba uwo uri kugushora mu rukundo ari umugabo.
Usesenguye ubuzima ubayemo ndetse nawe abayemo, ushobora kumenya ko uwo musore ukuri imbere urimo kukwaka urukundo akanagusaba kumwizera burya ari umugabo ushaka ku kwishimishirizaho gusa ubundi akagusiga umanjiriwe.
Izi ni inkuru zikunze kubaho nyamara zikaba zihatse ubusa aho usanga uwari umukobwa akoreshwa n’uwiyise umusore akamusiga hanze ibyari ibyishimo bigahinduka amarira.
Umwe mu bakobwa twaganiriye yagize ati:”Erega ibi bibaho, hari igihe nigeze kuva ku kazi maze mpura n’umusore ugaragara neza ndetse uteye neza inyuma bigaragara ko yiyubashye”.
“Uyu ntabwo yigeze ambwira ko afite umugore, gusa natunguwe no gusanga uwo narinzi ko ari umusore afashwe n’uwaje avuga ko babana, bafitanye n’abana, nyamara njye aza kunyaka urukundo yarambwiye ko ari umusore”.
“Umugore we akitugwaho, naguye mu kantu nibaza impamvu niswe amazina yambwiye biranyobera. Mu by’ukuri, natekereje ko yanze kumbwira ukuri ariko nanjye ntabwo nashishoje ngo mbanze nkore ubushakashatsi bwanjye. Ibi byari burangire ndyamanye nawe ejo nkazaba ndirira mu myotsi”.
Ibyagufasha kumenya ko uwakubwiye ko ari Umusore yubatse:
1. Ntabwo azigera akubwira amazina ye yose n’aho akora
Umugabo uri guca inyuma uwo bashakanye ntabwo akubwira amazina ye yose cyangwa ngo akubwire ibyerekeye akazi ke mu buryo burambuye. Ibi nabikubwira uzajya ku mbuga nkoranyambaga ze bitume umusenyera cyangwa abura amahirwe.
2. Ntabwo wamenya amakuru arambuye kuri we
Amakuru y’ubuzima bwe bwite ntabwo wayamenya ngo bishoboke kuko aba ahishwe cyane. Yita ku byo umuha gusa.
3. Ntabwo azigera abika nimero yawe
Uyu mugabo wigize umusore ntabwo azigera abika nimero zawe. Utuzina akwita akubeshya ntabwo yadushyira kuri Telefone ye kuko wowe ntabwo akuzi.
4. Ntabwo wapfa gufata kuri Telefone ye
Uzabigenzure neza, ntabwo uzigera ufata kuri Telefone ye wisanzuye kuko aba atekereza ko uramenya amakuru ye yose agakupa ibyo wamuhaga dore ko aribyo yishakira gusa.
5. Hari ubwo atazaguha numero ye ya telefone
Mwahuriye aho banywera ikawa, muri Match ,…. niwe uzajya aguhamagara wenyine wowe ntabwo uzatunga nimero ye.
6. Ntabwo mwasohokana
Kuba yagufata mukajyana mu Mujyi si ibintu bye, ntukabiririre kuko ni umugabo w’abandi n’ubwo yakubeshye ko ari umusore.
7. Usanga mwembi muhuze cyane mbese mwarishyizemo ko gupfa guhura bitakunda
Uyu mugabo mumarana agahe gato cyane ubundi akajya kwita ku muryango we usanzwe kuko nibo amarana nabo igihe.
8. Bwa mbere muhura yahishe intoki ze cyangwa azigumisha mu mufuka
Ni uko abagabo b’Abasambanyi bamera, atinya ko ubona Impeta ye ubundi mwajya mujya guhura akayishyira mu Ikofi.
9. Nta muntu n’umwe akwereka
Uhora uhishe nk’Urumogi. Ese kuki utibaza impamvu nta muntu ukuzi?, arashaka ko muryamana gusa. Umuryango we, inshuti ze bose nta n’umwe ukuzi.
10. Iyo mumaze kuryamana ahita abura
11. Ntabwo akunda imbuga nkoranyambaga
Uyu mugabo azigira nk’udakoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo atazigera utuma uzimenya kuko iyo wazimenye, uba wamenye nyirazo.
12. Uyu mugabo akunda kugaruka ku wo muzashakana akemeza ko atari wowe
“Abantu bakunda kumva ibyo bashaka kumva kugeza bamenye ko bari kubeshywa”.
Nawe azakubwira ko mutari kumwe ariko ukomeze wumve ibyo ushaka kumva gusa.
Ubusanzwe gukundana n’umugabo nta gaciro karimo. Tekereza, ese aramutse ari umugabo wawe wakwishimira ko arimo gukundana n’abandi ?, Ese mugabo, uramutse umenye ko umugore wawe ari gukundana n’abandi wabyishimira?.
Ibi ni ubitekerezaho, ntabwo uzemera kugwa mu bishuko.
Bakobwa mushishoze.!!