Singapore: Yanyonzwe nyuma yo guhamywa ubufatanyacyaha mu icuruzwa ry’Ikilo cy’Urumogi

0Shares

Mu gihugu cya Singapole, haravugwa inkuru ya Tangaraju Suppiah w’imyaka 46 wishwe anyonzwe azira guhamwa n’Icyaha cyo gucura Umugambi wo gucuruza Urumogi, n’ubwo hari abari bamusabiye ko yababarirwa.

Umuryango wa Tangaraju Suppiah wavuzeko yishwe anyonzwe (amanitswe ku mugozi) muri gereza ya Changi mu rukerera rwo kuwa gatatu ejo hashize.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zavuzeko yahamijwe ibyaha ku bimenyetso bidafite ireme Kandi ko yabonye ubwunganizi bucye mu rwego  rw’amategeko mu rubanza rwe.

Abategetsi bavuze ko amategeko yubahirijwe mu rubanza rwe uko bikwiye anenga cyane impirimbanyi zakemanze akazi kabo.

Singapore ifite amwe mu mategeko akaze cyane ku isi yo kurwanya ibiyobyabwenge. Iki gihugu kuvuga ko aya mategeko ari urucantege rwa ngombwa mu rwego rwo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Umwaka ushize iki gihugu cyashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku bantu 11 bahamijwe icyaha cy’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, harimo n’umugabo wari ufite uburwayi bwo mu mutwe wari ukurikiranweho gucuruza ikiyobyabwenge cya Heroine.

Kuri uyu wa gatatu umuryango wa Tangaraju Suppiah wari wateraniye kuri iyo gereza iherereye mu burasirazuba bwa Singapore.

Umwe mubabarizwa mu impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ” Kirsten Han” yabwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru ko umuryango w’uyu mugabo wari wavuze ko utazamutererana kugeza ku munota wa nyuma n’ubwo byari bibabaje bashengurwa imitima no kubona uwabo yicwa ku karubanda.

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko amategeko agena igihano cy’urupfu muri Singapore akaze cyane, ibi bikaba biri kubatandukanya bikomeye n’ibindi bihugu byo mu Karere iherereyemo ka Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba.

Malaysia igihugu gituranyi cya Singapore yakuyeho igihano cy’urupfu umwaka ushize muri Mata, yavuzeko igihano cy’urupfu atari urucantege mu ikumirwa ry’ibiyobyabwenge.

Ikoreshwa ry’urumogi ryakuwe mu byaha bihanwa n’amategeko mu bihugu byinshi ku isi harimo n’igihugu cya Thailand gituranye na Singapore, aho Abaturage bashishikarizwa gucuruza urumogi.

Kuwa kabiri inkiko za Singapore zanze ubujurire bwo ku munota wa nyuma bw’umuryango wa Tangaraju Suppiah ku guhamwa n’icyaha kwe mu mwaka wa 2018.

Mu minsi ya vuba aha ishize, abo mu muryango we w’impirimbanyi bari bashyikirije amabaruwa Perezida wa Singapore “Halimah Jacob” bamusaba imbabazi bwa nyuma.

Ni mu gihe impirimbanyi akaba n’umuherwe w’Umwongeteza utunze za Miliyari z’amadorari, Sir Richard Branson, yari yasabyeko icyo gihano cy’urupfu gihagarikwa iyo dosiye ikongera igasubirwamo.

Ku Cyumweru, Leela Suppiah, mushiki wa Tangaraju Suppiah wahawe igihano cy’urupfu, aganira n’itangazamakuru yagize ati:”Ndabizi neza ko musaza wanjye nta kibi na kimwe yigeze akora. Ndashishikariza urukiko kongera gusuzuma neza iyi dosiye guhera mu ntangiriro”.

Tangaraju Suppiah yahamijwe icyaha cyo gufasha icurwa ry’umugambi wo gucuruza Ikilo cy’urumogi ruvanywe muri Malaysia rujyanywe muri Singapore mu mwaka wa 2013.

Ntiyafatanwe ibyo biyobyabwenge cyangwa ngo abisanganwe mu ihererekanwa ryabyo.

Ariko ubushinjacyaha bwavuze ko ariwe wakoze ubuhuza bw’icyo gikorwa, ndetse hatahuwe na nimero ebyiri z’umugabo wazanye ibyo biyobyabwenge bivugwako ari iza Suppiah.

Suppiah yiregura mu rukiko, yavuze ko atari we wavuganaga n’abafite aho bahutiye n’iyi dosiye, ahubwo avuga ko Telefoni imwe yayitaye kandi ko n’iyo nimero ya kabiri itari iye.

Impirimbanyi zagaragaje impungenge z’uburyo atahawe umusemuzi w’ururimi rwe rw’igi Tamil, Kandi ko byabaye ngombwa ko mu rubanza rwe rwa nyuma yiburanira kuko umuryango we utabashije kumubonera umwunganizi mu mategeko.

Abategetsi bo bakisobanura ko yasabye umusemuzi mu rubanza ko atari mbere yarwo, bongeraho ko yari afite abunganizi mu mategeko bahagije mu rubanza rwe rwose.

Kuri ubu Amerika na Koreya nibyo bihugu bibiri byonyine byo mu muryango w’ubukungu wa ‘OECD’ byarekeyeho igihano cy’urupfu ku bakurikiranwe ho icyaha cy’ibiyobyabwenge nubwo mu myaka itanu ishize ibi bihugu bitigeze bishyira mu bikorwa iki gihano ku bagikatiwe n’inkiko nkuko bivugwa n’umuryango ‘HRI’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *