Uko imyaka igenda yihirika niko Isi igenda igira Umubare w’abayituye urushaho kwiyongera.
Mu nkuru THEUPDATE yaguteguriye, tugiye kureba hamwe uko Ibihugu 10 bya mbere bikurikirana mu mibare y’ababituye, aho muri byo dusangamo n’Igihugu cyo ku Mugabane w’Afurika.
10. Mexico
Mexico, ni kimwe mu bihugu bibarizwa mu Majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za America.
Uretse kuba ifite ubuso bungana na 1,964,375 km², ifite abaturage miliyoni 126.7 bahatuye.
9. Uburusiya (Russia)
Ni Igihugu kibarizwa ku migabane ibiri. Igice kimwe kibarizwa mu Burasirazuba bw’Uburayi, ikindi kikabarizwa mu Majyaruguru ya Asia.
Uburusiya buri ku buso bwa 17, 000000km², bukaba bufite abaturage miliyoni 143.4.
8. Bangaladesh
Bangladesh ni igihugu cyibarizwa ku Mugabane wa Asia, cyegereye Ubuhinde.
Kiri mu bifite ubucucike bwinshi, kuko usanga kuri km² imwe hatuwe n’abaturage basagaho gato 1147.
Gifite abaturage 169.4 Miliyoni n’ubuso bungana na 147,630 km², muri abo 61% usanga batuye mu byaro.
7. Nigeria
Ni Igihugu cyo muri Afurika gifite abaturage benshi mu icumi bya mbere bituwe ku Isi.
Ubusanzwe iherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, ikaba ifite ubuso bungana na 923,770 km².
Ituwe n’abaturage 213.4 Miliyoni. Abenshi muri bo 53% batuye mu Mijyi.
6. Bresil
Ni Igihugu kibarizwa mu Majyepfo ya Amerika. Kikaba ari n’icya 3 mu bunini nyuma ya Canada na USA.
Ubuso bwacyo ni 8,515,770 km², naho abaturage bagera kuri 214.3 Miliyoni.
Isanzwe izwi nk’ubutaka bwa Ruhago n’Imyidagaduro, aho usanga hari Ibyamamare bitandukanye bizwi byazamuye izina ryayo.
Aha, twavuga nka Pele, Ronalidho, Ronaldo, Neymar, Kaka, Cafu, Rivaldo n’abandi…
5. Pakistan
Ni Igihugu kibarizwa muri Asia, kikaba gihana imbibi n’Ubuhinde.
Kiri ku buso bwa 796,100 km², gituwe n’abaturage benshi muri bo biyeguriye idini ya Islam.
Mu baturage 231.4 Miliyoni, 63% babarizwa mu Byaro.
4. Indonisia
Ni Igihugu kibarizwa hagati y’Inyanja ya Atlantic n’iy’Ubuhinde.
Gituwe n’abaturage babarizwa muri 273.8 Miliyoni ku butaka bwa 1,913,600 km².
Mu bunini ku Isi n’icya 15, aho usanga iruta byinshi mu bihugu bya Amerika n’Uburayi.
57% by’abaturage baho babarizwa mu Mijyi.
3. USA
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ubusanzwe ibarizwa hagati y’Inyanja ya Atlantic na Pacific.
Iifatwa nk’igihanganjye ku Isi, ikaba ibarizwa ku buso bungana na 9,831,510 km², naho abaturage bakaba ari 331.9 M.
83 byabo, babarizwa mu Mijyi.
2. Ubushinwa (China)
Bubarizwa mu Burasirazuba bwa Asia, bukaba ari ubw kane ku Isi mu bunini, dore ko bufite ubuso bwa 9,562,910 km².
Bufite abaturage Miliyaridi 1 na Miliyoni 425,7.
1. Ubuhinde (India)
Ubuhinde ni Igihugu kibarizwa muri Asia, kikaba ari icya kabiri mu bunini nyuma y’Ubushinwa dore bufite ubuso bungana na 3,287,259 km².
Abaturage b’Ubuhinde babarirwa kuri 1,425.8 Miliyoni.
Ubucicike bwabo bukaba buri hejuru, kuko kuri km² imwe hatuye abasaga 433.7, abenshi bakaba batuye mu byaro.