2 Shots Bar & Restaurant yashyize igorora abari buve kuganura Sitade Amahoro

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, hateganyijwe Umukino w’Imbaturamugabo wo kuza kuganura Sitade Amahoro.

Uyu mukino uraza guhuza APR FC na Rayon Sports, mu rwego rwo guha ibyishimo abakunzi ba ruhago, n’Abanyarwanda muri rusange, barebera uyu mukino muri Sitade ijyanye n’igihe.

Uyu mukino uza gukinwa ku isaha ya saa 17:00, wahuruje imbaga kuko itike y’amafaranga 1000 Frw ahasigaye hose, yatumye n’iyonka yakereye ibi birori.

Aha niho 2 Shorts Bar & Restaurant iherereye imbere y’iyi Sitade, yahisemo gushyira igorora abaza kuba bavuye muri uyu mukino.

2 Shots Bar & Restaurent yateguriye ibirori by’imbaturamugabo abakunzi ba ruhago baza kuba bavuye muri uyu mukino, birimo Band iza kubasusurutsa mu Njyana Gakondo, zaba izo mu Rwanda, mu Karere, Afurika ndetse n’ibwotamasimbi.

Hari kandi kuza kuharebera imikino ihuza ibihuza byo ku Mugabane w’u Burayi, kuri Televiziyo za Rutura.

Amafunguro kandi nayo ntabwo yasizwe inyuma, kuko bateguriye abaza kubagana, Nyamacoma ndetse n’Igikomando.

Ibinyobwa by’ubwoko bwose nabyo bateguwe, yaba ibisembuye n’ibasembuye kandi kuri poromosiyo.

Ejo ku Cyumweru, ibi birori bizakomeza cyane ko ku wa mbere ari umunsi w’ikiruhuko.

2 Shots Bar & Restaurent iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, imbere ya Sitade Amahoro na BK Arena.

May be an image of beer and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *