U Rwanda rwakatishije itike ya ¼ cy’Igikombe cy’Afurika mu kiciro cy’abagore n’ubwo rwatsinzwe umukino wa nyuma wo mu itsinda amaseti 3-2 mu mukino waruhuje na Maroke kuri iki Cyumweru.
Uyu mukino wari injyana muntu, Iseti ya nyuma u Rwanda rwayitsinzwe ku manota 15-09.
Ukuu gutsindwa umukino wa nyuma mu itsinda rya Kabiri, byatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Kenya.
Nyuma yo gutsindwa umukino ufungura waruhuje na Kenya, u Rwanda rwatsinze indi mikino itatu (3) yakurikiyeho (Lesotho, Burkina Faso na Uganda).
Kuzamuka ari urwa kabiri mu Itsinda mbere, byatumye u Rwanda ruzahura na Algeria yakomezanyine na Nijeriya, Kameroni na Misiri.
Muri uyu mukino waruhuje na Maroke, u Rwanda rwaje rufite intego byibuze yo gutsindamo amaseti abiri (2), kugira ngo birufashe kwegukana umwanya wa kabiri inyuma ya Kenya.
Amaseti 3 ya mbere y’uyu mukino, yarangiye u Rwanda rufitemo abiri kuri imwe ya Maroke (18-25, 25-23, 25-22).
Iseti ya mbere y’uyu mukino wakiniwe mu Nzu y’imikino ya Mfandena, yegukanwe na Maroke ku manota 25 kuri 18, gusa u Rwanda ruza gutsinda abiri yakurikiyeho (25-23, 25-22).
Aha, byagaragaraga ko u Rwanda rufite amahiwe yo kwegukana uyu mukino, gusa Maroke ntago yarworoheye mu Iseti ya kane, kuko yayegukanye ku ntsinzi y’amanota 28-26 ndetse iza no kwegukana umukinoo ku iseti ya kamarampaka ku manota 15-09.
N’ubwo Maroke yatsinze u Rwanda, ntago yahiriwe no kurusoza imbere, kuko u Rwanda rwayisoreje imbere ku kinyuranyo cy’amanota 10 habazwe amanota yose amakipe yatsinze muri buri mukino.
Iyi mikino iri kubera muri Kameroni ku nshuro ya 21, yitabiriwe n’Ibihugu 2 birimo; Cameroon yayakiriye, Algeria, Burkina Faso, Burundi, Egypt, Kenya, Lesotho, Mali, Morocco, Nigeria, Uganda n’u Rwanda.
Ku ikubitiro, iyi mikino yari kwitabirwa n’amakipe 17, ariko ku munota wa nyuma, amakipe 5 yikuramo.
Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika ku nshuro ya 20 yabereye i Kigali mu Rwanda mu Mwaka w’i 2021, yegukanwa na Kameroni itsinze Kenya amaseti 3-1 (25-21, 25-23, 15 -25 and 25-23). ku mukino wa nyuma.
Amafoto