Volleyball: U Rwanda rurisobanura na Maroke mu mukino wa mbere w’Itsinda rya Kane

0Shares

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu kiciro cy’abagabo, iri mu gihugu cya Misiri aho yitabiriye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika kitabiriwe n’Ibihugu 15 bigabanyije mu matsinda ane (4). 

Muri iyi mikino, u Rwanda rwashyizwe mu itsinda rya kane (4) rusangiye n’Ibihugu bya Maroke, Senegal na Gambia.

Iyi mikino yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nzeri ikaba izageza ku wa 14 Nzeri 2023.

Iyi mikino igiye gukinwa ku nshuro ya 24, itegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), ikinwa buri myaka ibiri (2), igahuriza hamwe ibikomerezwa by’uyu mukino kuri uyu Mugabane.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Nzeri 2023, u Rwanda rufite umusozi wo kurira muri iyi mikino, aho ruza kuba rwinjira muri iri Rushanwa rutangirira ku Ikipe y’Igihugu ya Maroke guhera ku isaha ya saa 16:00 za Kigali.

Ubwo iyi mikino yatangiraga kuri iki Cyumweru, Misiri yayakiriye yatangiye inyagira u Burundi amaseti 3-0 (25-8, 25-9, 25-11).

Agaruka kuri tombola, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Umunya-Brazil, Paulo De Tarso yavuze ko afite ikizere cyo kuzikura muri iri tsinda we n’abasore be, bagakatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya ¼.

Ati:“Hari hashize iminsi tutagaragara mu marushanwa akomeye yo ku rwego mpuzamahanga. Gusa, dufite Ikipe nziza yahangara buri umwe. Bityo ntagushidikanya ko kwerekeza mu mikino ya ¼ biri mu biganza byacu”.

Yungamo ati:“Nibyo abakeba tuzaba duhanganye barakomeye, ariko ni umukoro dufite wo guhangana nabo kandi nta bwoba. Mfite ikizere ko tuzabahangamura”.

Muri buri tsinda, amakipe abiri ya mbere azahita akatisha imikino ya ¼, uretse mu itsinda rya mbere rifite amakipe atatu (3).

Ku ikubitiro, iyi mikino yari gukinwa hagati ya tariki ya 20-30 Ukwakira 2023 n’ubundi ikabera mu Misiri, gusa CAVB yasabye ko yakinwa muri uku Kwezi kwa Nzeri, Misiri nayo ibyemera itazuyaje.

Kimwe mu byitezwe muri iyi mikino, ni uko ikipe 3 za mbere zizahita zikatisha itike yo kwerekeza mu mikino Olempike ikinwa mu Mpeshyi, izabera i Paris mu Bufaransa mu 2024.

Ubwo imikino nk’iyi y’Igikombe cy’Afurika iheruka gukinwa i Kigali mu 2021, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa Gatandatu (6).

Nyuma y’iyi mikino, Umutoza Paulo De Tarso yahisemo kubaka ikirgano gishya, aho hafi y’abakinnyi bose bakinnye iyi mikino yakinwa ku nshuro ya 23 yabasezereye.

N’ubwo bitoroshye, u Rwanda ruhanzwe amaso, hitezwe ko rwatera intambwe yo kuva ku mwanya wa 84 ruriho ku rutonde rw’Isi n’amanota 25, urutonde ruyobowe na Polond/Pologne n’amanota 407.

Nyuma ya tombola, amakipe yashyizwe mu matsinda mu buryo bukurikira:

  • Group A: Egypt, Burundi na Algeria,
  • Group B: Tunisia, Mali, Tchad na Tanzania
  • Group C: Cameroon, Kenya, Ghana na Libya
  • Group D: Morocco, Rwanda, Senegal na Gambia

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *