Volleyball: RRA VC na REG VC begukanye Irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kamena 2024, hasojwe Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 20, Rutsindura Alphonse, wari Umutoza wa Volleyball muri Seminaire Ntoya ya Karubanda, wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri Rushanwa ryegukanywe n’Ikigo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu kiciro cy’abagore itsinze Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR WVC), amaseti 3-1 (13-25, 25-16, 25-23, 25-21), mu gihe mu kiciro cy’abagabo, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG VC), yatsinze iy’Akarere ka Gisagara, Gisagara VC, amaseti 3-2 (20-25, 17-25, 25-22, 25-22, 09-15).

Mu kiciro cy’abagore, Ikipe ya East African University yegukanye umwanya wa gatatu itsinze iya Wisdom amaseti 3-0 (25-21, 25-22 na 25-23).

Mu bindi byiciro, Ikipe ya Groupe Scolaire Officiare de Butare (GSOB) yegukanye Igikombe mu banyeshuri bo mu cyiciro rusange ndetse no mu mashuri yisumbuye aho hombi yatsinze Ikipe ya Petit Seminaire Virgo Fidelis amaseti 3-2.

Mbere yo kugera ku mukino wa nyuma mu kiciro cy’Amashuri yisumbuye, Ikipe ya PSVF yari iri mu rugo yatsinze Nyanza TSS amaseti 3-0 (25-16, 29-27, 25-23), mu gihe GSOB nayo yari yatsinze Marie Merci ya Kibeho amaseti 3-0 (25-20, 25-22, 25-17).

Aya makipe yombi kandi ni yo yari yakinnye umukino wafunguye iri rushanwa ku wa Gatandatu, GSOB itsinda PSVF amaseti 3-0.

Muri Beach Volleyball, Ikipe igizwe na Kansime na Kwizera Pierre Marchall ni yo yegukanye irushanwa ry’uyu mwaka.

Iri rushanwa rikinirwa mu Karere ka Huye, ritegurwa na Petit Seminaire Virgo Fidelis yo ku Karubanda ifatanyije n’abize muri iri Shuri bibumbiye mu Muryango bise ASEVIF.

Rikinwa hibukwa Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu akaba n’umutoza wa Volleyball, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rutsindura Alphonse wibukwa, yavukiye i Ndora mu Karere ka Gisagara mu 1958.

Amashuri yisumbuye yayize muri Seminari Nto ya Karubanda, amakuru ayakomereza muri IPN (Institut Pedagogique National) i Butare.

Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba umusifuzi n’umutoza w’Ikipe ya Seminari kuva 1983-1994, yanabaye Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore hagati ya 1988-1990, atoza Rayon Sports VC ubwo yashingwaga mu 1990, yanabaye kandi Visi Perezida wa FRVB.

Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Vérène n’abana be batatu Iriza Alain, Izere Arsène na Icyeza Alida.

Umwana we umwe, Ikirezi Alaine ni we warokotse, ubu aba muri Canada.

Umwaka ushize ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 19, ryegukanywe na Police VC mu bagabo na APR WVC mu bagore.

Amafoto (Igihe)

.

 

Ibibuga bine byakoreshejwe muri iyi mikino harimo n’icyo kuri IPRC Huye

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *