Volleyball: APR WVC yegukanye Igikombe cya Shampiyona itsinze Police WVC

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR WVC, yaraye yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Umwaka w’i 2024 mu kiciro cy’Abagore.

Ni nyuma yo guhigika Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police WVC, ku ntsinzi y’amaseti 3-1 (27-25, 26-24, 14-25, 29-27) mu mukino wakiniwe kuri Ecole Notre Dame des Anges i Remera mu Mujyi wa Kigali.

APR WVC na Police WVC zagiye gukina uyu mukino zinganya 1-1 mu gihe uwari kwegukana uwo kuri iki Cyumweru, yagombaga guhita yegukana Igikombe.

Iyi mikino ya nyuma y’uruhererekane ya Kamarampaka (Play-Offs), yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024.

Ku ikubitiro, Police WVC yabanje gutsinda gutsinda APR WVC amaseti 3-0.

Ibi bikaba byarayihaga ikizere cyo gutwara Shampiyona, kuko amakipe yagombaga gutanguranwa gutsinda imikino 2 muri 3.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, APR WVC yihojeje amarira yarijijwe n’Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), RRA WVC, mu Mwaka ushize wa Shampiyona, ubwo yayitwaraga Igikombe.

Muri uyu mukino wari ishiraniro wasize Ikipe ya APR WVC yegukanye Igikombe cya Shampiyona, Umutoza wayo Peter Kamasa yari yitabaje abakinnyi barangajwe imbere na; Benitha Mukandayisenga, Valentine Munezero (C), Divine Musabyimana, Flavia Dusabe, Albertine Uwiringimana, Betty Uwamahoro (L) na Ernestine Akimanizanye.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe by’umwihariko mu Mwaka we wa mbere nk’Umutoza wa APR WVC, Peter Kamasa yagize ati:“Nejejwe no kwegukana iki gikombe, by’umwihariko nk’Igikombe cya Gatatu ndi Umutoza wa Volleyball mu makipe yo mu kiciro cya mbere”.

Yunzemo ati:“Abakinnyi bitanze bidasanzwe, ndabibashimira. Bakoze ibyo nabasabye, nibyo bidukaye intsinzi.

Kwegukana iki gikombe, byahise biha uburenganzira Ikipe ya APR WVC kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya Shampiyona ny’Afurika ihuza amakipe, izakinwa hagati y’Ukwezi kwa Mata (4) na Gicurasi (5), mu Mwaka utaha w’i 2025.

Amafoto

Image

Image

APR Women Volleyball Club  celebrate the win as they defeated arch-rivals Police women 3-1 to win the 2024 women’s volleyball league title on Sunday, May26. Courtesy

The military beat Police 3-1 (27-25, 26-24, 14-25 and 29-27) in the title-deciding match held at Ecole Notre Dame des Anges, Remera.

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *