David Nkurunziza yatorewe kuyobora Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports, yabonye Perezida mushya wasimbuye Jean-François Regis Ndorimana wasezeye kuri izi nshingano muri Mutarama y’uyu Mwaka.

Ni nyuma y’amatora yakozwe kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024, asiga David Nkurunziza atorewe kuzayobora iyi Kipe mu gihe cy’Imyaka Ine (4) iri imbere.

Abanyamuryango b’iyi Kipe yambara Umweru n’Icyatsi, bahundagaje amajwi kuri Nkurunziza, binyuze mu nteko rusange.

Aya matora yakozwe nyuma y’uko inteko rusange isabye komite yari iriho guseswa, kugira ngo abakandida bashya babone uko biyamamaza.

Nkurunziza udasanzwe umenyerewe cyane mu bakunzi ba Kiyovu Sports, yiyamamaje, ahita ahundagazwaho amajwi n’abanyamuryango bari muri iyi nteko rusange.

Agiye muri izi nshingano mu gihe iyi kipe ihanganye n’ibibazo birimo iby’amikoro ndetse n’imiyoborere.

Uretse Nkurunziza watowe nka Perezida, azungirizwa na Joseph Karangwa. Uyu nawe akaba ari mushya muri Komite.

Aya matora kandi yasize, Mbarushimana Ally atorewe kuba Visi Perezida wa kabiri.

Ntabyera ngo de!, ubwo iyi nteko rusange yari irimbanyije, Juvénal Mvukiyehe wayoboye iyi kipe, yashatse kuyinjiramo ariko abuzwa kwinjira.

Uyu mugabo usigaye afite ikipe yise Addax, avuga ko iyi kipe yahoze ayobora (Kiyovu Sports), imufitiye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari, bityo ko yari yaje muri iyi nteko rusange kwishyuza.

Amafoto

David Nkurunziza

 

Image

Image
Karangwa Joseph

 

Image
Mbarushimana Ally.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *