Uwashyigikiye ko abashakanye barebana Filime z’Urukozasoni yamaganiwe kure

0Shares

Umugore watangaje mu Itangazamakuru ko abashakanye bagomba kurebana Filime z’Urukozasoni ‘Pronography’, mu rwego rwo kubafasha gukora amabanga y’abubatse yanenzwe.

Uyu uzwi nka Bishop Brigitte ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro by’iyobokamana, yagawe n’abatari bake barebye ikiganiro yatumiwemo ku muyoboro wa YouTube, aho yashishikarizaga abagore n’abagabo bubatse Ingo kujya bafata umwanya bakareba Pronography.

Aha yavuze ko bagomba kuzirebana kugira ngo bibafashe kubaka Ingo zabo neza.

Muyandi magambo, bibarinde kuba basenya bazize kutamenya uko amabanga y’abubatse Ingo akorwa.

Iki kiganiro kikimara kugera hanze, cyasamiwe hejuru n’ubwo abari bagishyize hanze bagerageje kugisiba.

N’ubwo bashatse guhita bagisiba ntabwo byabahiriye, kuko bagisibye hari abo cyamaze kugera mu bubiko bwabo, aba bakaba aribo bagikwirakwije.

Bishop Brigitte umenyerewe mu biganiro by’Ivugabutumwa, kuri iyi nshuro ntabwo iki kiganiro yatanze cyashimishije abasanzwe bamukurikira.

Bamwe mu batanze ibitekerezo bagize bati:”Satani aramwandagaje”.

Mu gihe abandi bagize bati:”Imana imushyize hanze. Asebeje umurimo w’Imana. Acibwe mu Itorero. Tuzabamenyera ku mbuto zabo. Ni Umwana wa Shitani. Ntibakiyitirire Imana basebya Umurimo. N’andi magambo menshi agaragaza ko batishimiye ibyo yavuze”.

Ntabwo yakavuze ibi nk’Umushumba uragiye Intama kandi yifuza kuzageza kuri Kristo.

Kugeza ubu harakibazwa niba kureba Filime zifatwa nk’urukozasoni koko waba ariwe muti wafasha abubatse kunoza amabanga y’urugo cyangwa hari ikindi cyakemura iki kibazo.

Gusa, abahanga mu bijyanye n’imitekerereze, batangaza ko iyo uzirebye cyane, ugera aho ukabatwa n’ibyo wabonyemo, ndetse kuba wifuza ko uwo muri kumwe yagukorera nk’ibyo wabonye kandi rimwe na rimwe harimo amakabyankuru (Montage).

Gusa, amahitamo aba aya muntu, kuko n’ubwo bidashyirwa ku mugaragaro, hari abavuga ko izi Filime bazifashisha mu gihe bagiye gukora amabanga y’abubatse.

Mu gihe abandi bavuga ko bazigendera kure kuko zishobora kubaviramo kubaganisha mu ngeso z’ubusambanyi mu gihe abo bubakanye batabakoreye nk’ibyo bazibonyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *