USA nicyo gihugu cya mbere kizakinirwamo igikombe cy’Isi cy’amakipe 32

0Shares

Impuzamashyirahamwe ya ruhago ku Isi (FIFA), yahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuzakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyaguwe aho mu 2025 kizitabirwa n’amakipe 32.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yavuze ko iri rushanwa rigiye kuba mu akomeye mu mupira w’amaguru w’abagabo.

Mu makipe 32 azitabira iri rushanwa bwa mbere harimo 12 y’i Burayi, arimo atatu aheruka gutwara UEFA Champions League, ni ukuvuga Chelsea, Real Madrid na Manchester City.

Amatariki y’iri rushanwa ntaremezwa ariko byitezwe ko rizakinwa muri Kamena 2025.

Nyuma yo kwakira iri rushanwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika izafatanya na Canada na Mexique kwakira Igikombe cy’Isi (cy’ibihugu) mu 2026.

Ishyirahamwe ry’Amakipe y’i Burayi (ECA) ryashyigikiye iyi gahunda ariko irihuriwemo na za shampiyona 41 zitandukanye ku Isi (World Leagues Forum) rigaragaza impungenge zo kuba FIFA yarashyize iri rushanwa rishya ku ngengabihe y’umwaka.

Arabie Saoudite ni yo izakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe ku nshuro yacyo ya 20 kizitabirwa n’amakipe arindwi tariki ya 12-22 Ukuboza 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *