“Ururimi rw’Amarenga rukwiye gushyirwa mu Nteganyanyigisho rukigwa nk’izindi” – RNUD

0Shares

Abagize Ihuriro ry’Igihugu ry’Abatumva (RNUD), bifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa mu mashuri nk’izindi ndimi zemewe mu Rwanda, cyane ko inkoranyamagambo yakwifashishwa yamaze gukorwa, n’ubwo hagitegerejwe ko yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Ibi babigarutseho mu nama y’iminsi ibiri bateraniyemo i Huye, guhera tariki 4 Gicurasi 2023, bagira ngo bagaragarize abahagarariye inzego zinyuranye zitanga serivisi ku baturage mu Ntara y’Amajyepfo, ko iyo nkoranyamagambo ihari, kandi ko no kuyikora byarangiye, ku buryo abantu bakwiye gutangira kwitegura kuba bayifashisha.

Abatumirwa bitabiriye  iyi nama  bigishijwe amwe mu marenga Abanyarwanda bifashisha mu gusuhuzanya, kubazanya amakuru, gushima ndetse no gusezeranaho. Bigishijwe kandi n’inyuguti zifashishwa mu kwandika amagambo umuntu yifashishije ibimenyetso.

Umuyobozi wa RNUD ,Munana Samuel avuga ko kwigisha ururimi rw’amarenga byagerwaho uko byifuzwa aruko narwo rugiye rwigishwa mu mashuri.

Ati:“Muri rusange abantu bazi ururimi rw’amarenga baracyari bakeya cyane. Twifuza ko iyi nkoranyamagambo igihe izaba yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, yatangira gukoreshwa ahantu hose harimo n’amashuri, kugira ngo abana bakure bazi ururimi rw’amarenga.”

Yungamo ati:“Icyo gihe kubona serivisi zinyuranye ku batumva ntibanavuge byakoroha, kubera ko abantu bakuru twigisha rimwe na rimwe birabagora kubera kutagira umwanya uhagije. Baba bafite n’indi mirimo bashinzwe. Ariko dutangiriye ku bana batoya, bakiga amarenga nk’izindi ndimi zose, byarushaho kuba byiza kuko abo bana ari bo bayobozi b’ejo.”

Bwana Munana avuga ko icyo kifuzo gishyigikiwe n’abatanga serivisi ku Baturarwanda muri rusange.

Ku rundi ruhande, Vincent Nsengiyumva uhagarariye abafite ubumuga mu Murenge wa Mukura, akaba n’umuganga, yagize ati:“Mu nama tujya dukorana n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, tujya tuvuga ko byibura buri shuri ryagira umwarimu w’amarenga, umwana akava mu ishuri azi icyo Gifaransa n’Icyongereza niba ari cyo yigamo, ariko azi n’amarenga.”

Yunzemo agira ati:“Ubundi ushaka kwigisha abantu ikintu, ugihera mu bana batoya, bakacyiga bakagikurana, hanyuma noneho abataragize amahirwe yo kubyiga bakaba ari bo bahugurwa.”

Muganga Nsengiyumva yanongeyeho ko kumenya ururimi rw’amarenga ari ngombwa cyane ku batanga serivise zinyuranye, urugero nko kwa muganga n’ahandi.

Yagize ati:“Ubusanzwe uburwayi bw’umuntu ni ibanga aba yihariye . Ariko kuba ubu bisaba ko utumva aje kwa muganga hakenerwa umusemuzi uzi ururimi rw’amarenga bibangamiye iryo banga, kuko ushobora gusanga wenda uzi amarenga wenda ari nka kontabule.”

Ati:”Ntabwo ari kwa muganga gusa, kuko no ku Karere cyangwa ku Murenge, Umuntu utumva ashobora gukenera kubwira ibibazo bye uwo yagiye kwaka serivisi yisanzuye, bikabangamirwa n’uko batabasha kumvikana, n’uje kubibafashamo akaba yatuma atavuga neza ikimugenza”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *