Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2024, mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu Murenge wa Gasaka hahurijwe hamwe Urubyiruko 200 rwo muri aka Karere barimo n’Impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme.
Aba bahurijwe hamwe, bize Imyuga itandukanye irimo; Guteka, Ububaji, Ubwubatsi, Gukanika Ibinyabiziga, Amashanyarazi, Gukora Amazi, Gutunganya Imisatsi, Ubudozi, Gusudira, Gutera Amarangi no Gutungana Amafunguro.
Babyize mu gihe cy’amezi 6, ku bufatanye na GIZ/Gopa binyuze mu Mushinga “Economic Inclusion of Refugees and Host Communities (ECOREF)”.
Uyu Mushinga wa ECOREF, ugamije guteza imbere Urubyiruko rw’Impunzi n’urwo hanze y’Inkambi.
Hagamijwe kubafasha kwiteza imbere binyuze mu kwihangira Imirimo, kubona amahirwe y’akazi ku Isoko ry’Umurimo no kwiyumvanamo.
Uyu mushinga ku bufatanye n’Akarere ka Nyamagabe, binyuze mu Kigo cy’Urubyiruko “Yego Center”, hahurijwe hamwe Urubyiruko 200 ruharariye abandi bahuguwe.
Ni igikorwa cyakozwe hagamijwe guhuza abashaka akazi n’abatanga mu rwego rwo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi badateze amaboko ku Nkunga z’Imiryango Mpuzamahanga, dore ko mu minsi ishize zagabanyijwe.
Muri aba batanga akazi, ni abikorera bo mu Karere ka Nyamagabe 30, barimo Ibigo bya Leta, iby’abikorera, Imiryango itari iya Leta, Banki n’abandi…
Uyu mushinga watangiye mu 2019, ukorera mu Turere ducumbikiye Inkamba z’Impunzi, aritwo “Nyamagabe (Inkambi ya Kigeme), Gisagara (Inkambi ya Mugombwa), Kirehe (Inkambi ya Mahama) na Gicumbi (Inkambi ya Gihembe itarafunga).
Iki gikorwa cyasojwe uru Rubyiruko ruhabwa Impamyabushobozi zihamya ko ibyo bigishijwe babifashe.
Amafoto