Umuririmbyi Tina Turner wari icyamamare muri muzika ya Rock and Roll wakunzwe kubera indirimbo zizwi cyane nka The Best na What’s Love Got to Do With It, yapfuye ku myaka 83.
Abantu benshi bakunze muzika ye ku isi barimo gutangaza akababaro kabo, Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko Turner – umukobwa wavutse mu rugo rw’umuhinzi muri leta ya Tennessee, “yahinduye muzika ya Amerika iteka ryose”
Ibindi byamamare nka Mariah Carey, Diana Ross, Sir Elton John cyangwa Sir Mick Jagger batangaje agahinda batewe n’urupfu rw’uwo bise “icyamamare”, “ishuti” cyangwa “uw’ikirenga”.
Mu myaka ya vuba aha, Tina Turner yagize ibibazo bitandukanye by’amagara birimo canseri, gucika k’udutsi tw’ubwonko hamwe n’ikibazo cy’impyiko.
Yatangiye kwamamara mu myaka ya 1960 ubwo yaririmbanaga n’uwari umugabo we Ike Turner mu ndirimbo nka Proud Mary, River Deep, na Mountain High.
Mu 1978 yatandukanye na Ike kubera ihohoterwa yamukorereraga maze ajya gushaka iterambere rye nk’umunyamuziki wikorana mu myaka ya 1980.
Tina yaje guhimbwa ‘Umwamikazi wa Rock n Roll’, kubera imbaraga ze kuri scène/stage, ijwi rikomeye kandi ry’imbaraga ry’umwihariko.
Urupfu rwe rwatangajwe kuri page ye ya Instagram. Aho bagize bati:
“Muri muzika ye, yashimishije miliyoni z’abafana ku isi kandi aba ikitegererezo ku byamamare by’ejo hazaza.
Uyu munsi dusezeye inshuti ikomeye idusigiye twese umurage ukomeye cyane; muzika ye.”
Tina Turner yatwaye ibihembo umunani bya Grammy Awards ndetse ashyirwa muri Rock ‘n’ Roll Hall of Fame mu 2021 nk’umuririmbyi ku giti cye, mbere yari yarayishyizwemo mu 1991 nk’itsinda rye na Ike.
Abaririmbyi yabereye urugero muri muzika bakiri bato barimo abaje kuba ibyamamare nka Beyoncé, Janet Jackson, Janelle Monae na Rihanna.
‘Ingufu karemano’
Uwari ushinzwe ibikorwa bye mu gihe cy’imyaka 30, Roger Davies, mu itangazo yavuze ko “Tina yari umwihariko n’urugero rw’ingufu karemano kubera imbaraga ze n’impano ye nini cyane”.
Yagize ati: “Kuva ku munsi wa mbere duhura mu 1980, yari yifitiye icyizere rwose mu gihe ari bacye bari bakimufitiye…Nzamukumbura cyane.”
Abandi bantu batandukanye barimo icyamamare mu kumurika imideri Naomi Campbell, icyamamare muri basketball Magic Johnson, n’abaririmbyi nka Kelly Rowland, Ciara, Sir Mick Jagger, Sir Elton John bavuze ubuhangange bwa Turner n’agahinda batewe n’urupfu rwe.
Tina Turner yari muntu ki?
Yavukiye muri leta ya Tennessee muri Amerika mu rugo rw’abahinzi nyuma ajya kuba umuririmbyi ufasha muri band ya Ike wahise aba umugabo we yitwa The Kings of Rhythm.
Vuba vuba yahise ajya mu b’imbere b’iyo band, ariko umugabo we yari amugeramiye kubera kumuhohotera.
Uyu mugabo we niwe wahinduye izina rye ry’ababyeyi rya Anna Mae Bullock akamwita Tina Turner – icyemezo yafashe batacyumvikanyeho, urugero rw’uburyo yamugenzuraga.
Mu gitabo cy’ibyo yaciyemo yanditse mu 2018 yise My Love Story, Tina yibuka ihungabana yaciyemo aho agereranya imibonano mpuzabitsina n’uyu wari umugabo we utakiriho no “gufatwa ku ngufu”.
Yaranditse ati: “Yafataga izuru ryanjye nk’umufuka wo gukubita amakofe kenshi ku buryo nigeze kumva amaraso ashoka kugera mu ijosi ndimo kuririmba.”
Nyuma yo guhunga Ike, Tina yagiye kubaka muzika ye bwite maze aba umwe mu bakomeye mu myaka ya za 80 na 90 kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka Let’s Stay Together, Steamy Windows, Private Dancer, I Don’t Wanna Fight na It Takes Two.
Yabonye ibyishimo ku mugabo we wa kabiri, Umudage Erwin Bac w’umushoramari muri mizika batangiye gukundana mu myaka ya za 80 bagashyingiranwa mu 2013.
Aba bombi biberaga mu Busuwisi kuva icyo gihe ndetse Turner yari yarafashe ubwenegihugu bw’iki gihugu. Mu 2017 Erwin yahaye Turner impyiko ye imwe nyuma y’uko bamusanganye ikibazo cyazo.
Tina yahuye kandi n’ibyago ubwo yapfushaga umuhungu we mukuru Craif wiyahuye mu 2018. Se w’uyu muhungu ni Raymond Hill wahoze aririmbana na Turner muri band.
Undi muhungu we, Ronnie, yabyaranye na Ike Turner, we yapfuye mu 2022. Afite abandi bahungu babiri yakiriye, Ike Jr na Michael, abahungu Ike yabyaye mbere ku bandi bagore.
Mu kiganiro yagiranye na Magazine yitwa Marie Claire South Africa mu 2018, Turner yagize ati: “Abantu bibaza ko ubuzima bwanjye bwabaye ubukomeye, ariko nyamara ni urugendo rwiza cyane. Uko usaza niko ugenda ubona ko atari uko byagenze.”
Amwe mu mafoto mu buzima bwa Tina Turner