Umuyobozi wa Kiyovu Sports LTD yatangaje ko atarakura Amaso ku Gikombe cya Shampiyona

Umuyobozi wa Kiyovu Sports LTD Bwana Mvukiyehe Juvenal  yatangaje ko atarakura Amaso ku Gikombe cya Shampiyona, mu gihe isozwa kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023.

Mu gihe abatari bacye bakomeje kwemeza ko iyi kipe yamaze gutakaza igikombe cya Shampiyona, Mvukiyehe yasabye abakunzi b’iyi kipe kudacika intege ndetse bakazaza kuyishyigikira ku mukino wa nyuma ifitanye na Rutsiro FC kuko byose bigishoboka.

Nyuma y’uko Kiyovu Sports itsinzwe na Sunrise FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 29 ubanziriza uwa nyuma wa Shampiyona ya 2022-23, yahise itakaza umwanya wa mbere wafashwe na APR FC banganya amanota 60 ariko ikayirusha ibitego izigamye.

Benshi mu bakunzi ba Kiyovu Sports bahise biheba bavuga ko igikombe bagitaye kuko niyo batsinda Rutsiro ku mukino wa nyuma ntacyo bimaze kuko batizeye ko APR FC izatakaza kuri Gorilla FC.

Gusa ibi siko perezida wa Kiyovu Sports LTD, Mvukiyehe Juvenal abibona, yasabye abakunzi b’iyi kuza kubashyigikira ku mukino usoza shampiyona kuko byose bigishoboka.

Ati:“Intambara imenya nyirayo ari uko irangiye. Turasaba abafana kuguma inyuma y’ikipe yabo kuko hari ibitararangira i Muhanga. Turasaba abafana kwitabira umukino ku Cyumweru kuko ikipe irabakeneye.”

Kiyovu Sports izasoza Shampiyona yakira Rutsiro FC ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023.

Kugira ngo yegukane igikombe, birayisaba gutsinda uyu mukino, APR FC igatsindwa na Gorilla FC.

Juvenal atangaje ibi mu gihe atari mu Rwanda, amakuru akaba avuga ko ari i Bujumbura mu Burundi aho ari mu bikorwa by’Ubucuruzi.

Image
Imikino iteganyijwe ku munsi wa nyuma wa Shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *