Umutoza w’Amavubi yasabye FERWAFA gusesa amasezerano

0Shares

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Carlos Alòs Ferrer,  arifuza ko amasezerano afitanye nayo yaseswa .

Hashize amezi macye umutoza Carlos Alós wongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Werurwe 2023 nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mutoza ukomoka muri Spain bivugwa ko yegeye asaba Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda gusesa amasezerano y’amezi 20 yari asigaje.

Bivugwa ko muri iki cyumweru yanditse asaba gusesa amasezerano aho yavuze ko yabonye akandi kazi ko bamufasha bakamubohora.

Amakuru THEUPDATE yamenye ni ukoFerrer yamenye ko kubera umusaruro muke we Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na Minisiteri ya Siporo bari mu nzira zo gushaka uburyo bamusezerera ahitamo kubatanga asaba gusesa amasezerano.

Muri rusange Carlos Alós Ferrer amaze gutoza ikipe y’igihugu imikino 10 yatsinzwe 4, anganya 5 atsinda umwe wa gicuti.

Amaze gutoza imikino 5 yo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho yanganyije na Mozambique 1-1 na Benin 1-0, atsindwa na Senegal 1-0, Benin 3-0 na Mozambique 2-0.

Yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 ku giteranyo cy’igitego 1-0 (banganyije ubusa ku busa muri Tanzania aho Ethiopia yayakiririye, itsindira u Rwanda i Huye 1-0).

Mu mikino ya gicuti yanganyije na Equatorial Guinea 0-0, Sudani bakinnye imikino 2 banganya umwe 0-0 undi Amavubi awutsinda 1-0. Bivuze ko afite amanota 8/30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *